Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Pasiporo Nyarwanda Zagombaga Guta Agaciro Zongerewe Igihe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Pasiporo Nyarwanda Zagombaga Guta Agaciro Zongerewe Igihe

admin
Last updated: 25 May 2021 9:40 pm
admin
Share
SHARE

Ubuyobozi bukuru bw’abinjira n’abasohoka bwatangaje ko pasiporo nyarwanda zari zigiye guta agaciro zongerewe umwaka umwe, kubera inzitizi zijyanye n’icyorezo cya COVID-19 zatumye abantu bose batabasha kuzisimbuza.

Guhera ku wa 28 Kamena 2019 ubwo hatangiraga gutangwa Pasiporo nyarwanda y’ikoranabuhanga y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, kugeza ku wa 27 Kamena 2021, imyaka ibiri yari kuzaba yuzuye neza.

Ni cyo gihe cyari cyarahawe abakoresha pasiporo nyarwanda za kera ngo bazabe bamaze kuzihinduza, bakoreshe iz’ikoranabuhanga.

Ni pasiporo zijyanye n’ibyemejwe n’Ikigo Mpuzamahanga kigenga iby’indege za gisivili, ICAO, n’amabwiriza y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) agenga ishyirwaho rya pasiporo.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Izari zigiye guta agaciro zitamaze imyaka itanu zagenewe ni izasohotse hagati ya tariki 29 Kamena 2016 kugeza ku wa 28 Kamena 2019.

Mu butumwa ubuyobozi bw’abinjira n’abasohoka bwasohoye, bwavuze ko Abanyarwanda baba mu mahanga bagize inzitizi z’ingendo kubera icyorezo cya COVID-19, ntibabasha kujya ku biro bihagarariye u Rwanda mu bihugu batuyemo ngo bahabwe pasiporo ikoranye ikoranabuhanga.

Buti “Igihe cyo gucyura igihe kwa pasiporo za kera cyongereweho umwaka umwe. Kubw’ibyo, pasiporo za kera zizakomeza kugira agaciro kugeza ku ya 27 Kamena 2022.”

Bwaboneyeho gushishikariza Abanyarwanda gusaba pasiporo ikoranye ikoranabuhanga mu gihe cya hafi gishoboka.

Umuyobozi mu Kigo Gishinzwe Abinjira n’Abasohoka Ushinzwe Serivisi Zihabwa Abanyarwanda, Rusanganwa Jean Damascène, muri Werurwe yabwiye Taarifa ko bitoroshye kumenya pasiporo zitarahindurwa ku buryo zishobora guta agaciro zitarangije igihe.

- Advertisement -

Ati “Ubungubu pasiporo ziri mu bantu zikeneye kuzahinduzwa zatanzwe mu myaka itatu yabanje ntabwo ziri hasi ya 100.000. Ntabwo zose barazihindura.”

Pasiporo nshya ihagaze ite?

Pasiporo izasigara ikoreshwa ifite ibyiciro birimo pasiporo isanzwe y’ubururu bwerurutse, ikoreshwa mu ngendo zisanzwe, igahabwa abanyarwanda bose bayifuza.

Iy’abana ifite paji 34 yemewe mu gihe cy’imyaka ibiri, igura 25.000Frw. Pasiporo isanzwe y’abakuru ya paji 50 igura 75000 Frw ikamara imyaka itanu, naho pasiporo isanzwe ifite paji 66 imara imyaka 10, igura 100.000 Frw.

Hari n’icyiciro cya pasiporo y’akazi isa n’icyatsi kibisi, ihabwa abakozi bagiye mu butumwa bwa leta. Ifite paji 50, ikamara imyaka itanu ku kiguzi cya 15.000 Frw.

Hari na pasiporo y’abadipolomate n’abandi banyacyubahiro bateganywa n’iteka rya Minisitiri ryo muri Gicurasi 2019 rirebana n’abinjira n’abasohoka ifite paji 50, imara imyaka 5, igurwa 50 000 Frw.

Rusanganwa aheruka kuvuga ko nta mpungenge ko ibihe bya COVID-19 byahungabanyije ubukungu bwa benshi bizaba imbogamizi mu gutuma abantu batinda gufata pasiporo nshya, kuko hari igihe umuntu ayifata ari uko afite urugendo gusa.

Ati “Abantu baduhangayikisha cyane ni abantu baba mu bihugu byo mu mahanga kuko bo gutunga pasiporo biba ari itegeko. Ariko umuntu uri mu Rwanda ashobora no kudakenera kuyihinduza.”

Kugeza ubu ababa mu mahanga basaba pasiporo banyuze ku rubuga Irembo, bakuzuza ibisabwa, bakishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga dosiye ikaba iruzuye.

Kubona pasiporo ku muntu uri mu mahanga bishobora gufata iminsi itarenze ine kimwe n’uwayisabiye mu Rwanda, mu gihe mbere bitajyaga munsi y’ukwezi.

Imiterere ya pasiporo zishaje n’inshya
TAGGED:COVID-19EACfeaturedPasiporo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Visi Perezida Wa Mali Yahiritse Perezida Na Minisitiri W’Intebe
Next Article Kuba Umuntu Akennye Ntabwo Bimwambura Agaciro – Kagame Avuga Kuri Afurika
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?