Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Patrick Ukina Mu Urunana Ashaka Kuzamamara Ku Rwego Mpuzamahanga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IbyamamareImyidagaduro

Patrick Ukina Mu Urunana Ashaka Kuzamamara Ku Rwego Mpuzamahanga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 February 2025 11:39 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Emmanuel Sibomana
SHARE

Sibomana Emmanuel wamamaye nka Patrick mu Ikinamico Urunana avuga ko umuhati afite uzamugeza ku bwamamare ku rwego mpuzamahanga.

Ni icyifuzo afite kandi yemeza ko azakigeraho kuko atazacika intege.

Yabwiye Taarifa Rwanda ko yatangiye gukina ikinamico mu mwaka wa 2012 kandi akaba akibikomeje.

Urunana ni ikinamico ikinirwa kuri BBC, Radio Rwanda na Radio 10.

Mu rwego rwo kuzamura impano ye, Sibomana avuga ko ari kwitoza Icyongereza gihagije kugira ngo ashobore gukina mu rurimi mpuzamahanga.

Avuga ko kubera umuvuduko isi igezeho, yasanze ari ngombwa gushabuka, agakora uko ashoboye ntasigare inyuma.

Icyakora asaba inzego bireba kongerera agaciro abakinnyi b’ikinamico, bigakorwa binyuze mu marushanwa abitwaye neza bakajya babihemberwa.

Sibomana asaba abategura ibihembo bigenerwa abantu bahize abandi mu rwego runaka, ko igihe kigeze ngo bahe agaciro abakina ikinamico, abanditsi  n’abatoza kuko bafitiye igihugu akamaro binyuze mu kwigisha rubanda uko umuntu yitwara iyo ageze mu mimerere runaka.

Ashingiye ku byo abona ahandi, uyu mukinnyi ukiri muto ariko wamamaye( afite abamukurikira kuri Instagram bagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 100) asanga ari ngombwa ko abakora umurimo nk’uwe nabo bahabwa agaciro.

Kugira ngo bigerweho, Sibomana Emmanuel asanga abikorera ku giti cyabo bakwiye gushora imari muri urwo rwego nk’uko bimeze muri Amerika ahari Hollywood no muri Nigeria ndetse no mu Buhinde.

Undi muvuno avuga ko waba mwiza ni uwo gutegura amarushanwa mu gihugu abantu bagakina amakinamico, abahize abandi bakabihemberwa kandi bagahabwa abatoza kugira ngo bazamure ubumenyi bwabo.

Umwe mu bantu yafasheho urugero ni uwahoze ari umunyamakuru kuri Radio Rwanda witwa Sibomana Athanase.

TAGGED:BBCIkinamicoKwamamaraSibomanaUrunana
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ramaphosa Araca Amarenga Ko Ingabo Ze Zizatinda Muri DRC
Next Article RURA Yazamuye Ibiciro Bya Lisansi Na Mazutu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose

DRC:Abasirikare Basabiwe Gufungwa Imyaka 15 

Nyagatare: Hatangijwe Umushinga Mugari Wo Guhinga Ubutaka Bukomatanyije

Abanyamakuru Barekuwe N’Urukiko Rwa Gisirikare

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Imyidagaduro

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduro

Sandra Teta Yarekuwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImikinoMu Rwanda

Icyamamare Kawhi Perezida Kagame Yemereye Kuba Mu Rwanda Ni Muntu Ki?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

The Ben Yacuranze Gitari Na Piyano Atari Abizwiho

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?