Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Patriots BBC Yashimishije Kagame N’Umushyitsi W’Imena Macron
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Patriots BBC Yashimishije Kagame N’Umushyitsi W’Imena Macron

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 May 2021 5:52 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Madamu Jeannette Kagame yari ahari
SHARE

Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi, agasura IPRC Tumba, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yajyanye na mugenzi we Paul Kagame kureba umukino waraye uhuje ikipe ya Basket ihagarariye u Rwanda yitwa Patriots BBC n’ihagarariye Mozambique yitwa Ferroviário de Maputo.

Uyu mukino wari uwo gushaka ikipe yajya mu mikino y’icya Kabiri warangiye Patriots BBC itsinze Ferroviário de Maputo.

Wari umukino wo gushaka itike yo gukina imikino ya kimwe cya kabiri cy’irushanwa nyafurika rya Basket riri kubera mu Rwanda ryitwa Basketball Africa  League.

Umukino wari ushyushye k’uburyo Patriots BBC yatsinze Ferroviario  iyirusha amanota abiri  gusa ni ukuvuga amanota 73 kuri 71.

Umunyarwanda Kenneth Gasana niwe wabaye umukinnyi w’umunsi nyuma yo gutsinda amanota 23.

Patriots BBC izahura n’ikipe yo muri Tunisia yitwa US Monastir umukino ukazaba kuwa Gatandatu.

Union Sportive Monastirienne mu magambo ahinnye yitwa US Monastir ni ikipe iri mu zikomeye muri Tunisia,

Yashinzwe mbere y’uko u Rwanda rubona ubwigenge kuko yashinzwe mu mwaka wa 1959.

Imaze gutwara ibikombe bitndatu bya shampiyona ya Tunisia.

Abakinnyi ba US Monastir n’ibigwi byabo

Iyo iri iwabo ikinira mu kibuga cyayo cyakira abantu 4,075, iki kibuga kikaba cyubatse mu nzu yitwa

Mohamed-Mzali Sports Hall.

Kugira ngo US Monastir igere ku mukino wa kimwe cya kabiri yari imaze gutsinda iyo muri Senegal yitw AS Douanes ku manota 86 kuri 62.

Indi yageze kuri kimwe cya kabiri nio iyitwa Zamalek itsinze ikipe yitwa Petro de Luanda yo muri Angola.

Louise Mushikiwabo ari kumwa na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa Bwana Jean Yves Le Drian
Perezida Emmanuel Macron
Madamu Jeanette Kagame
Perezida Kagame areba uko Patriots BBC ihesha u Rwanda ishema muri iri rushanwa
Kenneth Gasana
Madamu Louise Mushikiwabo

Photos: KigaliToday@Flickr

TAGGED:ArenaBasketballfeaturedKagameMacronPatriotsRwandaTunisia
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Bufaransa Bugiye Kubona Ambasaderi Mu Rwanda Nyuma Y’Imyaka Itandatu
Next Article Urwango Ku Mbugankoranyambaga Rugira Ubukana, Israel Irugarijwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?