Dukurikire kuri

Imikino

Patriots BBC Yasinyishije Umunyamerika Wakiniraga Ikipe Ya Uganda

Published

on

Uyu musore akomoka muri Amerika( Ifoto@The New Times)

Uwo ni Germaine Vashon Roebuck Jr. Uyu munyamerika ukina yataka yaraye agaragaye mu mukino wahuje Patriots BBC na REG warangige iyi kipe itsinze Patriots amanita  83-69. Wabereye mu kibuga cya Basketball cya Lycée de Kigali .

N’ubwo  Patriots BBC yatsinzwe, uriya Munyamerika yakoze akazi gakomeye kuko yatsinze amanita 18 wenyine.

Roebuck Jr yari amaze iminsi akinira ikipe yo muri Uganda yitwa  City Oilers, ikaba ari yo ya mbere muri Uganda.

Ni Umunyamerika ukomoka ahitwa  Champaign Illinois.

Yakinnye Basket akiri muto kuko ayitangira yigaga mu mashuri yisumbye ahitwa Calumet College.

Ni umwe mu bakinnyi ba Basketball bahabwa amahirwe yo kuzaba ibyamamare kubera akiri muto.