Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Macron Yemeye Uruhare Rw’u Bufaransa Muri Jenoside
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Perezida Macron Yemeye Uruhare Rw’u Bufaransa Muri Jenoside

admin
Last updated: 27 May 2021 2:04 pm
admin
Share
SHARE

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yemeye uruhare rw’igihugu cye mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agaragaza ko iki ari igihe cyo guharanira umurage mwiza uzasigirwa abato.

Kuri uyu wa Kane Perezida Macron uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Yasobanuriwe amateka ya Jenoside, yandika ubutumwa burebure mu gitabo cy’abashyitsi, ashyira indabo ku mva ishyinguwemo abazize Jenoside, ubundi avuga ijambo ryanagarutse ku ruhare rw’igihugu cye.

Ntabwo yeruye ngo asabe imbabazi mu izina ry’igihugu, gusa yakoreheje imvugo zigaragaza ko yemera uruhare cyagize mu byabaye.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yavuze ko Jenoside yo mu 1994 yateguwe kandi ko yari igambiriye kurimbura Abatutsi, ndetse na nyuma yayo, ibikomere byayo bitashize ahubwo abantu bakomeza kubana nabyo.

Yashimangiye ko jenoside idapfa kubaho, ko itegurwa kandi ikigishwa igihe kirekire.

Perezida Macron yavuze ko abakoze Jenoside batari bazi isura y’u Bufaransa ku buryo butakwitwa umufatanyacyaha, ariko agaragaza ko hari inshingano bwirengagije.

Yavuze ko kuva mu 1990 ubwo hatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu no mu 1993 mu gihe cy’amasezerano ya Arusha yari agamije guhagarika imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Habyarimana n’ingabo za RPF, u Bufaransa butumvise amajwi yose.

Ati “U Bufaransa ntabwo bwigeze bwumva ko mu gushaka gukumira intambara mu karere, bwagiye ku ruhande rw’ubutegetsi bwateguraga Jenoside. Mu kwirengagiza intabaza zatangwaga n’ababirebaga, u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye mu byagejeje ku bibi bikomeye mu mateka, mu gihe bwashakaga kubikumira.”

- Advertisement -

Yavuze ko no mu 1994 ubwo Jenoside yatangiraga, umuryango mpuzamahanga wakenerewe amezi atatu “maremare cyane”, utaragira icyo ukora.

Ati “Twese twatereranye ibihumbi amagana by’inzirakarengane muri icyo gihe.”

Macron yanavuze ko ubwo abayobozi batangiraga kwemera ibyabaye, hakurikiyeho imyaka 27 yo kugerageza kwirengagiza ukuri.

Yakomeje ati “Mu kwicisha bugufi no kubaha, uyu munsi, ndemera uruhare rwacu.”

Perezida Macron yanavuze ko hagomba gushyirwa imbaraga mu gutanga ubutabera ku barokotse Jenoside, abayibigizemo uruhare bose bakagezwa imbere y’ubucamanaza.

Yakomeje ati “Kwemera ibyabaye n’uruhare twagize, ni ikimenyetso gikomeye kandi kidaciye ku ruhande.”

Ibyo byose ngo bijyanye n’umwenda u Bufaransa bufite nyuma y’igihe kirekire cyo guceceka, kandi ngo ni byo byonyine byatanga amahirwe yo kurenga ibyabaye, abantu bagafatanya kureba imbere.

Macron yakomeje ati “Abanyuze muri ririya joro nibo gusa babasha kubabarira, bakaduha impano ku kutubabariza.“

Yijeje urubyiruko ko hashingiwe ku byahise, hari amahirwe yo kubaka umubano mushya hagati y’urubyiruko rw’u Rwanda n’u Bufaransa.

Yavuze ko hakenewe kurushaho guhuza imbaraga, mu kubaka ibyiza byinshi abato bazahora bibuka.

Perezida Emmanuel Macron ubwo yari ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ku Gisozi
TAGGED:Emmanuel MacronfeaturedJenosideu Bufaransa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Macron Yasuye Urwibutso Rwa Jenoside Rwa Kigali
Next Article Macron Yasuye U Rwanda Yitwaje Inkingo Za COVID-19
1 Comment
  • Simeon says:
    27 May 2021 at 2:06 pm

    Turashima intambwe Macron Yateye yogusaba imbabazi ariko rero dukeneye nkuko Ababirigi , L’ONU na USA byasabye imbabazi mu izina ry’ibihugu byabo na Farance bekubica kuruhande murimake nariniteze imbazi ntumvise Macron asaba yabiciye kuruhande.

    Reply

Leave a Reply to Simeon Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?