Connect with us

Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Ari Muri Arabie Saoudite Mu Nama Yiga Ejo Hazaza H’Isi

Published

on

Yisangize abandi

Paul Kagame ari i Riyadh muri Arabie Saoudite mu nama mpuzamahanga igomba kwigira hamwe uko isi y’ejo hazaza izaba imeze n’uko ibihugu bizunganirana muri ibi bibazo.

Ni inama ikomeye kuko iri kurebera hamwe uko ibintu byifashe muri iyi si n’uko ejo izaba imeze kubera ko uko isi imeze muri iki gihe bihindagurika buri gihe kubera intambara n’ibindi biri ku isi.

Ni inama yiswe Future Investment Initiative .

Isi y’ubu irahinduka cyane bitewe ahanini n’intambara za hato na hato, ibyorezo harimo na COVID-19, imihindagurikire n’ikirere  n’ibindi.

Iriya nama izarebera hamwe icyakorwa  ngo amahanga azahangane neza n’ibyo bibazo biri ku isi byatumye benshi ku isi bahora bibaza bati: ‘ Ejo nzamera nte?’

Copyright © 2020-2023 - Kinyarwanda Version