Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Ari Muri Kenya Ahagiye Kwakirirwa DRC Muri EAC
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Perezida Kagame Ari Muri Kenya Ahagiye Kwakirirwa DRC Muri EAC

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 April 2022 11:34 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Uhuru Kenyatta uyobora Kenya mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 8,Mata, 2022 yakiriye Perezida Kagame waje kwitabira iyinjizwa muri EAC rya DRC.

Hari n’abandi Bakuru b’Ibihugu barimo uwa Uganda, Yoweli Museveni ndetse n’uwa DRC nyirizina ari we Felix  Tshisekedi.

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya  Congo Félix Tshisekedi yaraye ageze i Nairobi. Byitezwe ko kuri uyu wa Gatanu taliki 08, Mata, 2022 ari businye ku nyandiko yemerera igihugu cye kuba umunyamuryango w’Umuryango w’Afurika y’i Burengerazuba, EAC.

Taliki 30, Werurwe, 2022 nibwo Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba bakiriye Repubulika ya Demukarasi ya Congo muri wo.

Hari mu Nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga yayobowe na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta akaba ari nawe uyobora uyu Muryango muri iki gihe.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame nawe yitabiriye uriya muhango, ashima bagenzi be ko bemeye kwakira  Repubulika ya Demukarasi ya Congo muri uyu muryango.

Kagame yabashimiye  ko bashishoje becyemerera DRC kuwuzamo.

#Treaty of Accession by DRC to EAC#Admission of DRC into the EAC open the door of opportunities for deeper integration of our community – President Uhuru Kenyatta pic.twitter.com/06IbMc0OAH

— East African Community (@jumuiya) April 8, 2022

By’umwihariko yashimiye Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta uyobora uyu muryango, amushimira ko yatumije iriya Nama yafatiwemo uriya mwanzuro.

EAC ni umuryango usanzwe ugizwe n’ibihugu bitandatu.

Ibyo ni Tanzania, Kenya na Uganda byawutangije hakiyongeraho ibindi byawugiyemo nyuma ari byo  u Rwanda, u Burundi na Repubulika ya Sudani y’Epfo.

Imibare yerekana ko  mbere y’uko Repubulika ya Demukarasi ya Congo yinjira muri uyu muryango, wari utuwe n’abaturage miliyoni 170.

Kubera ko Repubulika ya Demukarasi ya Congo isanzwe ituwe n’abaturage barenga miliyoni 90, kuyinjiza muri EAC byatumye abatuye uyu Muryango biyongera baba miliyoni 260 ni ukuvuga ko baruta abatuye igihugu cya mbere gituwe cyane muri Afurika ari cyo Nigeria.

Yo ituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 210.

Repubulika ya Demukarasi ya Congo ni igihugu kigari k’uburyo kiruta ibindi bihugu byose by’Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba ubibumbiye hamwe.

Gifite ubuso bwa kilometero kare miliyoni 2.4 mu gihe EAC yari isanzwe ifite ubuso bwa kilometero kare miliyoni 1.8 mbere y’uko Repubulika ya Demukarasi ya Congo iba umunyamuryango.

Akandi karusho k’icyi gihugu ni uko gifite icyambu cya Matadi gikora ku Nyanja ya Atlantique.

Ibihugu bya EAC byo bisanzwe bikoresha ibyambu bibiri  bya Mombasa na Dar es Salaam n’ibindi bito bikora ku Nyanja y’u Buhinde.

Umusaruro mbumbe w’ibihugu by’Umuryango wa EAC ungana na Miliyali 193.7 $ n’aho uwa  DRC ungana na Miliyali 50 $.

Kuyakira muri EAC bizatuma  igira ubukungu bungana na Miliyali 243.7$.

N’ubwo Abakuru b’ibihugu bigize EAC bemereye Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuba Umunyamuryano wayo, iki gihugu kibamo imitwe y’iterabwoba harimo  ADF na FDLR

Ni igihugu kandi gikunze guhura n’ibibazo bya Politiki bigira ingaruka ku bindi byose bituranye nacyo.

 

TAGGED:EACKagameKenyaKenyattaTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Akamaro K’Amasaka Si Intungamubiri Gusa, Yarokoye N’Abatutsi Muri Jenoside
Next Article Museveni Yaganiriye Na Kagame Nyuma Y’Igihe Badahura
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ofisiye Ba Israel Bategetswe Gukoresha Mu Kazi iPhones Gusa 

I Rulindo Ngo Bagira Isuku Nyinshi

Indonesia: Abahitanywe N’Imyuzure Bamaze Kugera Kuri 414

Tshisekedi Hari Ibyo Avuga Ko Atazasinyira i Washington

Uburayi: Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Baganiriye Ku Iterambere Ry’u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Kagame Yaganiriye Na Touadéra Uko RDF Yakomeza Imikoranire N’Ingabo Ze

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Ikipe Y’u Rwanda Ya Basketball Yakubiswe Incuro Ku Mukino Wa Mbere Ugana Ku Gikombe Cy’Isi

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

RDF Ikomeje Kubakira Ubushobozi Ingabo Za Centrafrique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Indonesia: Umutingito Wateye Tsunami Yishe Abantu 248

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Hezbollah Yarahiriye Kuzihorera Kuri Israel Kubera Umuyobozi Wayo Iherutse Kwica

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Uwayoboraga Guinea-Bissau Yahungiye Muri Senegal

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?