Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Muri Jamaica Yunamiye Intwari Marcus Garvey
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Muri Jamaica Yunamiye Intwari Marcus Garvey

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 April 2022 6:47 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umukuru w’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame yaraye ageze i Kingston mu Murwa mukuru wa Jamaica mu ruzinduko rw’iminsi itatu akoreye bwa mbere muri kiriya gihugu.

Yakiriwe n’Umuyobozi wa Jamaica witwa Sir Patrick Allen hamwe na Minisitiri w’Intebe wa kiriya gihugu witwa Andrew Holnes.

Perezida Kagame ari buze kugeza ikiganiro ku bagize Inteko nshingamatageko y’iki gihugu

Hagati aho, Ambasaderi  Claver Gatete uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye niwe uruhagarariye no muri Jamaica.

Impapuro zimwemera guhagararira u Rwanda muri kiriya gihugu zakiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Jamaica ku wa Mbere taliki 12, Mata, 2022.

Perezida Kagame Akigera muri Jamaica yahise ajya kunamira intwari ya kiriya gihugu yitwa Marcus Mosiah Garvey uri mu barwanyije ivangura rishingiye ku ruhu rwakorerwaga Abirabura.

Hari ku mugoroba nyuma yo kwakirwa n’abayobozi ba Jamaica twavuze haruguru.

Jamaica ni ikirwa kiri mu Nyanja ya Caribbean.

 Kiri ku buso bwa klilometero kare 10,990, kikaba ikirwa cya gatatu kinini mu bindi bigize ikitwa Grande Antilles nyuma ya Cuba na Hispaniola.

Iyo uvuye muri Cuba ujya muri Jamaica hari intera ya kilometero 145 n’aho wava muri Hispaniola hakaba intera ya kilometero kare 191.

Ituwe n’abaturage miliyoni 2.9 ikaba iri mu bihugu bituwe cyane ugereranyije n’ibyo bituranye.

Umurwa mukuru wayo witwa Kingston.

Abenshi mu batuye iki gihugu bakigezemo baturutse muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, abandi bahatuye baturutse mu Burayim mu Burasirazuba bwa Aziya( mu Bushinwa cyane cyane), abandi bavuye mu Buhiinde no muri Libanon.

Hari benshi mu banya Jamaica basuhukiye muri Canada, mu Bwongereza no muri Leta zunze ubumwe z’Amarika.

Kimwe mu byumvikana iyo bavuze Jamaica ni umuziki wa Reggae ndetse n’idini  rya Rastafari.

Hari kandi n’abaturage b’iki gihugu bamamaye mu mikino irimo kwiruka, abamamaye mu mukino wa Cricket n’indi.

Ubukungu bwayo bushingiye cyane cyane ku bukerarugendo. Ku mwaka Jamaica isurwa byibura n’abantu miliyoni 4.3.

Ni igihugu kandi kiri muri Commonwealth kandi kiyoborwa n’Umwamikazi w’u Bwongereza

Uhagarariye Commonwealth muri kiriya gihugu ni Intumwa y’umwamikazi Elisabeth II yitwa Patrick Allen woherejweyo mu mwaka wa 2009.

Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu ni Andrew Holness watangiye iyi mirimo muri Werurwe, 2016.

 

 

TAGGED:featuredGateteIntwariJamaicaKagameUruzinduko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mwitegure Ubuhamya Bukomeye Bw’Abarokotse Jenoside Badashaka Gusaza Batavuze- Perezida Wa IBUKA Muri Remera
Next Article Ingengabihe Y’Uko Abanyeshuri Bazasubira Kwiga, Barasabwa Kudacyererwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzima

General Kabandana Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?