Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yabajije Abayobozi Impamvu Mu Rwanda Hadakorerwa Inkweto
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Perezida Kagame Yabajije Abayobozi Impamvu Mu Rwanda Hadakorerwa Inkweto

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 May 2022 9:42 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Muri byinshi yagarutseho mu kiganiro yagiranye n’abagize Komite yaguye y’Umuryango FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame akaba na n’Umuyobozi mukuru w’uyu muryango, yanagarutse ku kibazo cy’uko Abanyarwanda bacyambara inkweto baguze mu mahanga kandi bashobora kuzikorera.

Kagame yavuze ko bidakwiye kuba impu ziva ku matungo abagirwa mu Rwanda zijugunywa aho kugira ngo zitunganywe zivanwemo inkweto zikomeye kandi zagurishwa haba mu Rwanda no mu mahanga.

Pererezida Kagame yavuze ko hari n’aho yigeze kujya mu myaka yashize bamubwira ko mu Rwanda bagira impu nziza ziri mu zikomeye kurusha izindi.

Ati: “ Abantu barabaga bashaka inyama, impu bakajugunya kandi hari abantu bashaka inkweto”

Yasabye abashinzwe ubucuruzi n’inganda kureba niba nta bantu bazi  gukora ibya ziriya mpu ni ukuvuga kuzitunganya no kuzikoramo inkweto bakabikorera mu Rwanda.

Yabishinze abakora muri iriya Minisiteri ariko na Federasiyo y’abikorera isabwa kubigiramo uruhare.

Perezida Kagame yasabye abazakora imyanzuro yemerejwe muri iriya Nteko kuzabishyira mu myanzuro bikazakorwa vuba.

Umuyobozi wa RDB Clare Akamanzi yabwiye Perezida Kagame ko kuba bataratangira gutunganya inkweto ahanini biterwa n’uko kuzitunganya bigendana no gusuzuma imwimerere w’impu hanyuma zigatunganywa.

Perezida Kagame yavuze ko hari ibintu bitumvikana bibera muri iki gihugu

Icyakora yabwiye Perezida Kagame ko kiriya ari igikorwa batangije kandi kizakorwa neza bidatinze.

Umukuru w’Igihugu yasabye ababishinzwe gushyira imbaraga mu kubikora ndetse bakenera inkunga, bakazabivuga, igashakwa.

Icyakora yabajije Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda niba hari igihe runaka cyateganyijwe bigomba kuba byatangiriye undi aramusubiza ati: “ Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo tubyihutishe.”

Abari aho basetse!

Perezida Kagame ati: “ Ni uko nyine!( nawe aseka), ubwo ni uko twibereye nyine, dutahiye ibyo ngibyo, iyicarire!”

Yahaye Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente umukoro wo kuzakurikirana ishyirwa mu bikorwa bya ziriya nganda.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko bibaye ngombwa ko hari uhabwa amafaranga kugira ngo abikore, yayahabwa hanyuma akazaba agaruka mu isanduku ya Leta igihe kigeze.

Indi ngingo ikomeye Perezida Kagame yagarutseho ni iy’ibiherutse kuvugwa bitindwaho by’uwitwa Dieudonné Ishimwe wahoze utegura irushanwa rya Miss Rwanda uherutse gufungwa akurikiranyweho guhohotera ku gitsina.

Ati “Nabanje kubimenya bivuye muri RIB, ngo hari umuntu wafashwe wafunzwe. Njye najyaga mbona bavuga Miss Rwanda nkagira ngo ni ukurata ariko usibye ko nabyo, hari ibintu umuntu yihorera kubera ko nabyo ntacyo bitwaye, nta n’icyo bitanze.”

Kagame yavuze ko ikibi cyaje kuba ari uko hari abagabo babiri inyuma, bakora ibikorwa byo guhohotera abakobwa.

Yavuze ko bitumvikana ukuntu umuntu yihangira umurimo akageza no gucuruza abantu.

Kuri we ngo buriya bucuruzi bw’abantu bwafashe intera uburyo hari n’Abanyarwanda bavanwa mu gihugu bakajyanwa mu mahanga, bamwe bagahindurwa nk’abagore.

Ati “Ni ibintu byinshi bigenda byandikwa. Hari byinshi bimaze kugaragara ko biriho. Hari uburyo bubiri abantu bakwiriye kubirwanya, icya mbere hari amategeko. Uhohoterwa, akwiriye gutinyuka akareba aho abigeza kugira ngo atabarwe cyangwa amategeko agire uko amurenganura.”

Yavuze ko inzego zishinzwe ubutabera zikwiriye kubaka ubunyamwuga ku buryo abantu batajya batinya gutanga ibirego bumva ko uwo barega ariwe baregera.

Ati “Simbona impamvu abantu batinya kwirenganura bitabira inzego cyangwa inzego zacu baravuga bati uraregera nde?”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko atumva uburyo habayeho sosiyete ireba uburanga bw’abakobwa, igakora nta mategeko ayigenga nta n’umuntu uyikurikirana.

Ku rundi ruhande ariko, Perezida Kagame avuga ko bariya bakobwa  bakwiriye kugira imico yo kubyanga.

Perezida Kagame yavuze ko iryo hohoterwa riboneka no mu kazi, ku buryo abantu bazamurwa mu ntera kuko babanje kugira icyo akora.

Ati “Abantu bari mu gisirikare ukazamurwa mu ntera kubera ko hari abo hejuru ugomba gufata neza. Ni ibintu bibi cyane. Cyangwa se muri za Minisiteri, ibyo bintu mubyirinde ni imico mibi gusa.”

Abayobozi basabwe gushaka uko iryo hohoterwa ryajya rimenyekana kuko ritari mu muco w’abantu n’abanyarwanda muri rusange.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi
Ni Inteko yaguye ya FPR-Inkotanyi
Perezida wa Sena na Perezida w’Inteko ishinga amategeko Umutwe w’Abadepite bari kumwe na Madamu Jeannette Kagame.
Umubyeyi Radegonde Ndejuru, Ines Mpambara na Urujeni Feza Bakurambutsa nabo bari muri iyi Nteko
Tito Rutaremara aganira na Perezida Kagame
TAGGED:featuredFPRInkotanyiInkwetoKagameMiss Rwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Prof. Chrysologue Karangwa Yashimye Imicungire Y’Imari Y’Umuryango FPR-Inkotanyi
Next Article Isi Nitabare Abo Mu Ihembe Ry’Afurika, Inzara Irabarembeje
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abaturage 354 Bagiye Guhabwa Amazi Meza

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

You Might Also Like

IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?