Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yabasabye Abakinyi B’umupira Kutishora Mumarozi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Perezida Kagame Yabasabye Abakinyi B’umupira Kutishora Mumarozi

taarifa@media
Last updated: 07 February 2021 5:45 pm
taarifa@media
Share
SHARE

Kuri uyu wa 07 Gashyantare 2021, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’ikipe y’Igihugu Amavubi yitabiriye CHAN2020. Ni ikiganiro cyabereye mu Karere ka Bugesera aho iyi kipe icumbitse. Ni ikiganiro cyatamukaga kuri Televiziyo y’Igihugu muburyo bwa LIVE.

Perezida Kagame yibukije abakinyiko bagomba kurangwa n’ikinyabupfura nk’abanyamwuga bakirinda kujya mubidafite umumaro. Kimwe mu byo Umukuru w’Igihugu yabwiye abakinyi ni ukutishora mu bikorwa bigayitse by’imico mibi byahoze bikorwa nk’ibigamije intsinzi ariko nyamara ari ukubyibeshyaho kuko bitagira umumaro.

Yatanze urugero nko kuroga no kuraguza.

Umukuru w’igihugu yagize ati, “Ikindi nizera ko cyacitse, cyajyaga cyerekana ko abantu bafite ubujiji bukabije. Kera 50% igice cy’amikoro yagendaga ku mupira cyagendaga mu bintu byo kuraguza, byo kuroga… abantu bakajya mu izamu bagapfunyikamo ibintu”

“Biriya ni ibintu byabasubiza inyuma mukagera ku kuzimira, ntimuzabikore, ntimuzabijyemo. Mujye mukina mwigirire icyizere, mumenye ngo umukinyi yarateguwe, ikipe yarateguwe yajyamo igakina igatsinda cyangwa igatsindwa birasanzwe…”

Minisitiri wa Siporo, Madamu Aurore Mimosa, yabwiye Nyakubahwa Perezida ko umusaruro w’Amavubi yatahanye yawugezeho nyuma y’igihe kitari gito abakinnyi bamaze badakina bitewe n’ibihe Igihugu kirimo byo guhangana na COVID-19 ari  ibyo kwishimira no gushimangira.

“Uburyo aba basore bacu bitwaye barangajwe imbere na Head Coach, byagaragaje ko abakinnyi tubafite kandi ko gukina umupira tubishoboye, ariko mu mitegurire n’imicungire hakirimo ibigomba kunozwa no gushyirwa ku murongo kugira ngo batange umusaruro Abanyarwanda bayitezeho.”

Umukuru w’igihugu yasabye Minisiteri ya Siporo ko aho bitagenda neza bamutumira akaza kubafasha kubikemura kuko nta mpamvu yo guta umwanya ku bintu bidafite iterambere ry’Umupira.

Yavuzeko ko yakurikiranye Imikino ya CHAN 2020 by’umwihariko uwo Amavubi yatsinzwe na Guinea ariko avuga ko umusaruro wakabaye kuba utandukanye n’uwabonetse ariko kubw’imyitwarire y’abasifuzi itarabaye myiza yashimiye abanyarwanda uko bitwaye ababwirako bizabafasha kuba bakora cyane ubutaha bakazagera kurundi rwego.

Kapiteni wikipe y’igihugu Jacque Tuyisenge n’umwungiriza we Luck Ndayishimiye Bakame bashimiye umukuru w’igihugu uburyo adahwema kubagaragariza urukundo akunda ikipe y’igihugu ndetse n’uburyo yabateye ingabo mubitugu bamwizezako nubwo batabashije kwesa umuhigo bari bihaye mbere y’uko bajya mumarushanwa ubutaha bazakora cyane bakarenga aho bagarukiye ubu haba muri CHAN ndetse n’andi marushanwa iyikipe izitabira.

Kuruhande rw’Abatoza, Serge Mwambari, yasabye ko habaho gukurikirana abana bakiri bato bakitabwaho kuko bakwitegwaho umusaruro mugihe kiri imbere mugihe kuri ubu haba habayeho ibigo bitoza abana bakiri bato (centre de formation).

https://www.youtube.com/watch?v=tSIvgPdrAF0&feature=emb_title

TAGGED:featured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ikiganiro Perezida KAGAME yagiranye n’ikipe y’Igihugu, Amavubi, ku rugendo rwayo muri CHAN2020
Next Article Minisitiri w’Ububanyi N’Amahanga Wa Centrafrique Yaje Gutsura Umubano N’u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bagera Ahandi Bakisanga Mu Buretwa-Amb Kimonyo 

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Tombola Inzozi Lotto Yahagaritswe Gukorera Mu Rwanda

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?