Ku rwibutso rwa Kigali ruri mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo habereye icanwa ry’urumuri rutazima rugamije gukomeza kuzirikana Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe mu mwaka wa 1994 mu gihe cy’iminsi 100.
Perezida Kagame na Madamu nibo bari bayoboye iki gikorwa ngarukamwaka guhera mu mwaka wa 1995.
Nyuma yo gushyira indabo ku mva iruhukiyemo imibiri 250,000 y’Abatutsi bahoze batuye muri Kigali, no gucana urumuri rutazima, imihango ikomereza muri BK Arena ari naho hari butangirwe imbwirwaruhame zagenewe uyu munsi u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 30 Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe.