Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Leta Ziyunze Z’Abarabu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Leta Ziyunze Z’Abarabu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 June 2022 7:48 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu ruzinduko ari mo muri Leta ziyunze z’Abarabu, Perezida Paul Kagame yaraye ahuye n’Umuyobozi w’iki gihugu witwa Mohamed Bin Zayed amufata mu mugongo mu izina ry’Abanyarwanda nyuma y’uko iki gihugu giherutse gupfusha uwari ukiyoboye azize uburwayi.

Earlier today, President Kagame met with H.H Sheikh @MohamedBinZayed and presented his condolences for the passing of H.H. Sheikh Khalifa bin Zayed Al Nahyan. The meeting also discussed the ongoing bilateral cooperation between the two countries. pic.twitter.com/HSK4jxe9yP

— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) June 15, 2022

Perezida Kagame yageze muri kiriya gihugu kuri uyu wa Gatatu mu ruzinduko rw’akazi.

Ku kibuga cy’indege yakiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta ziyunze z’Abarabu witwa heikh Shakhboot bin Nahyan Al Nahyan.

Mu kiganiro na Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Abarabu witwa  Mohamed Bin Zayed Perezida Kagame yagarutse ku ntambwe umubano w’ibihugu byombi umaze kugeraho ndetse yungurana nawe ibitekerezo by’uko warushaho kutsurwa.

Ubusanzwe igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Abarabu nicyo cya mbere ku isi kigura zahabu u Rwanda rucukura.

Umukozi mu Kigo  cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Mine,  ushinzwe ishami rigenzura inkomoko n’ubuziranenge by’amabuye y’agaciro witwa John Kanyangira muri Gashyantare, 2022 yatubwiye ko u Rwanda rwohereza muri kiriya gihugu zahabu idatunganyije bakayitunganya.

Zahabu y’u Rwanda icukurwa mu ishyamba rya Nyungwe ariko biracyagoranye kubera kwirinda kuryangiza kuko naryo rifite akamaro karuta aka zahabu.

Gucukura zahabu ni akazi katoroshye cyane cyane ku bakozi badafite ibikoresho bigezweho bibibafashamo

Imibare twahawe na kiriya kigo ivuga ko zahabu u Rwanda rucukura rukayohereza hanze yiyongera kubera ko mu mwaka wa 2020 rwacukuye Toni 5.9 ifite agaciro ka Miliyari  Frw 342.5 n’aho mu mwaka wakurikiyeho wa 2021 rucukura Toni 6.3 ifite agaciro ka Miliyari Frw 346.2.

Intego ni uko mu mwaka wa 2024 ruzacukura rukanohereza hanze amabuye afite agaciro ka Miliyari 1.5 $.

Ubusanzwe igihugu cya mbere ku isi gicukura zahabu nyinshi ni Afurika y’Epfo.

Raporo yakozwe n’Ikigo cya Leta zunze ubumwe z’Amerika kiga iby’amabuye y’agaciro ari ku isi yitwa The Mineral Industry of Africa 2016 ku ipaji ya 11 handitse ho ko Afurika y’epfo ari yo ifite nyinshi igakurikirwa na Ghana hagakurikiraho Sudani.

Kuri Diyama Botswana iza ari iya mbere igakurikirwa na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

TAGGED:AbarabufeaturedKagameLetaUruzindukoZahabu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article CHOGM: Muri Kigali Hari Abiyemeje Kuzajya Bakora Amasaha Yose Y’Umunsi
Next Article Rwanda: Serivisi Zihariye Igice Kinini Cy’Umusaruro Mbumbe W’Igihugu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

BNR Ivuga Ko Ubukungu Bw’u Rwanda Bukomeje Guhagarara Neza

RBC Iributsa Urubyiruko Kwisuzumisha Rukamenya Uko Ruhagaze Ku Bwandu Bwa SIDA

Ruhango: Urwego Rw’Umuvunyi Rwasanze Mu Miryango Higanje Ibibazo By’Izungura

Indonesia: 500 Bishwe N’Imyuzure, Abarokotse Kubona Icyo Kurya Ni Ingorabahizi

Mu Rwanda Kurwara Amenyo Ni Ikibazo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Ikipe Y’u Rwanda Ya Basketball Yakubiswe Incuro Ku Mukino Wa Mbere Ugana Ku Gikombe Cy’Isi

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Tshisekedi Hari Ibyo Avuga Ko Atazasinyira i Washington

Mu Mezi Icyenda BK Yungutse Miliyari Frw 83.5

You Might Also Like

Mu mahanga

Inganda Z’Intwaro Zungutse 5.9% Kubera Intambara Ya Ukraine N’Iya Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Ofisiye Ba Israel Bategetswe Gukoresha Mu Kazi iPhones Gusa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

I Rulindo Ngo Bagira Isuku Nyinshi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Indonesia: Abahitanywe N’Imyuzure Bamaze Kugera Kuri 414

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?