Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yakiriye Indahiro Ya Minisitiri Mushya w’Umutekano
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Perezida Kagame Yakiriye Indahiro Ya Minisitiri Mushya w’Umutekano

admin
Last updated: 13 December 2021 5:31 pm
admin
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Alfred Gasana, uheruka gushyirwa muri uyu mwanya. Ni umuhango wabereye mu biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro.

Nyuma yo kwakira iyi ndahiro, Perezida Paul Kagame yamwifurije imirimo myiza, amwizeza ubufasha buzatuma asohoza inshingano ze.

Yakomeje ati “Ngirango kuri Minisitiri mushya tubonye, asanzwe n’ubundi yakoraga mu bijyanye n’umutekano mu zindi nzego, ubu noneho byasumbye uko byari bimeze mbere ariko birubakira ku byo asanzwe azi, ku byo asanzwe akora.”

“Ubwo uzarushaho gukora kandi gukora neza, igihugu kibyungukiremo. Ndakwizeza rero nk’uko bisanzwe ubufatanye hagati y’abakorera igihugu cyacu bose natwe twese, tuzakunganira ushobore gukora imirimo yawe neza natwe dushobore gukora iyacu neza muri ubwo buryo.”

Gasana yari asanzwe ari umuyobozi ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu mu Rwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS) guhera mu 2011.

Minisiteri y’Umutekano yaherukaga kuyoborwa na Gen Patrick Nyamvumba, wakuweho ku wa 27 Mata 2020 nyuma y’amezi atanu gusa ayiyobora.

Icyo gihe byatangajwe ko hari amakosa ajyanye n’inshingano ze arimo gukorwaho iperereza.

Iyo Minisiteri yari isubijweho mu 2019 nyuma y’uko ku wa 4 Ukwakira 2016 ubwo Perezida Kagame yashyiragaho Guverinoma nshya, inshingano n’ububasha bya Minisiteri y’Umutekano byimuriwe muri Ministeri y’Ubutabera.

Hari hashize igihe kinini Minisiteri y’Umutekano isa n’itariho.

Mbere yaho iyi Minisiteri yayobowe na Sheikh Musa Fazil Harerimana, ubu ni visi Perezida w’Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite.

Kuki iyi minisiteri yasubijweho?

Umwe mu bagize Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye akaba na Komiseri mu muryango FPR Inkotanyi, Sheikh Abdul Karim Harerimana wanayoboye iyi minisiteri y’umutekano mu 1997-2000, avuga ko yari ikenewe.

Yavuze umutekano mu gihugu ari ikintu gikomeye ku iterambere ry’abaturage. Yari kuri Televiziyo y’igihugu kuri iki Cyumweru.

Nubwo ngo mu Rwanda umutekano uhari, inzego nka Polisi n’Urwego rw’Imfunga n’Abagororwa zikaba zubatse neza, hari ubwunganizi ziba zikeneye.

Ati “Hagomba kubaho na politiki yo gucunga umutekano w’abantu n’ibintu. Ziriya nzego rero ubwazo ntabwo zishobora gukorana politiki, ziriya zishyira mu bikorwa politiki, ndavuga Polisi, amagereza n’izindi nzego. Haba hagomba rero urundi rwego ruri hejuru yazo rukabikora.”

Yavuze ko byagaragaraga ko Minisiteri y’Ubutabera yari yahawe inshingano za Minisiteri y’Umutekano ifite ibintu byinshi biyireba, byaba ibijyanye no kunganira leta mu nkiko cyangwa ibindi bibazo by’ubutabera.

Ati “Ibyiza rero ni uko byatandukanywa, nicyo gituma rero iyi minisiteri yagarutse. Inzego zakoraga, Polisi yakoraga akazi kayo neza, amagereza agakora akazi kayo neza, ariko uru rwego noneho rwa politiki rujya mu nama y’abaminisitiri rukavuga ruti turifuza ko ibi bintu byagenda neza kurushaho dushingiye kuri iyi politiki dusaba ko mwemeza, cyangwa iyi politiki turabona inashaje noneho tuyivugurure, cyangwa amategeko twazanye turabona atakijyanye n’igihe turasaba ko avugururwa, haba hakwiye umuntu ujya kubivuga.”

Harerimana yavuze ko Minisitiri Gasana ari umuntu utuje, ku buryo nta kabuza inshingano yahawe azazuzuza neza.

Mbere yaho yabaye umudepite mu Nteko ishinga amategeko kuva mu 2003 – 2011.

Harerimana yakomeje ati “We nk’umuntu ku giti cye, aritonda, aratuje, ntabwo ahubuka, ikintu cyose agiye gukora aratekereza, akareba kure, ngira ngo no mu Nteko icyo gihe yari arimo nanjye hari igihe twigeze guhuriramo icyo gihe, ndamuzi rero.”

“Yigeze no gukemura amakimbirane ahantu mu buryo bushimishije, y’abadepite kandi, bamwe bazamenyemo ingengabitekerezo ya Jenoside iriya za Huye, agikemura mu buryo rwose bw’ubwitonzi cyane, nyuma bibyara imbuto nziza.”

Mukama Abbas wabaye umudepite igihe kirekire ubu akaba ari Umuvunyi wungirije, na we yavuze ko Minisitiri Gasana amwitezeho ibintu byinshi.

Ati “Twakoranye mu Nteko ari na Perezida wa komisiyo ya politiki, kuva mu 2003-2011 kandi iyi komisiyo ya politiki ni komisiyo ikomeye cyane, amategeko yose ajyanye na politiki y’ihigugu yanyuraga muri komisiyo ye kandi yayimazemo manda ebyiri. Kuba yarabitunganije, n’amategeko ukuntu yagiye asohoka, n’ukuntu yayoboraga impaka muri komisiyo, agatoresha amategeko, ntabwo byabaga ari ibintu byoroshye.

“No kumuzamura biyanye n’ukuntu yakoraga, noneho no kumuha ubuyobozi bw’umutekano mu gihugu (NISS) bifite aho bihuriye.”

Yavuze ko Minisiteri y’Umutekano ifite akazi gakomeye, atanga urugero ku busabe bumaze iminsi bw’abaturage binubiraga uburyo kamera (camera) zo mu muhanda zibahana mu karenga, ko minisiteri ari yo yagombaga kubikurikirana, ariko bisaba ko perezida Kagame ari  we uha umurongo icyo kibazo.

Ni inshingano yakiranye ibyishimo

Ubwo yari agitangazwa nka Minisitiri, Alfred Gasana yabwiye RBA ko izo nshingano yazakiranye ibyishimo.

Ati “Ikindi nkumva ari inshingano n’ubundi zisanzwe ziri mu nshingano narinnzwe mfite, nkumva nidufatanya twese abanyarwanda muri rrusange, izi nshingano nzazigeraho.”

Yavuze ko namara kugera mu nshingano azabanza kuganira na bagenzi be bakora muri uru rwego, hakareberwa hamwe ahakeneye kongerwa imbaraga.

Yakomeje ati “Muri rusange buriya umutekano ntabwo ujya utandukanya n’inkingi za leta, ni imiyoborere myiza, ni imibereho myiza, ni ubukungu, ni ubutabera. Iyo ibyo byose bigera ku muturage, aba afite umutekano, ibindi bishobora kuza, ariko iyo umuturage afite uwo mutekano muri izo nkingi, rwose abasha kugira uruhare mu kubungabunga umutekano n’ibindi n’ibindi.”

“Icyo umuntu agomba kwibandaho ni ukureba koko niba izi gahunda za leta zgerwaho uko bikwiye, noneho umutekano nawou ubwo uzaba wagezweho, ibindi abantu bafatanya n’inzego zibishinzwe mu buryo bwihariye mu kuwubungabunga, ariko icyonicyo cy’ibanze.”

TAGGED:Alfred GasanafeaturedMinisiteri y'UmutekanoPaul Kagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Bwongereza Amashuri Ashobora ‘Kongera’ Gufungwa Kubera COVID
Next Article Perezida Kagame Yasabye Abanyarwanda Kutirara Mu Minsi Mikuru
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Elwelu Mu Bajenerali Barindwi Museveni Yahaye Ikiruhuko Cy’Izabukuru

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

U Rwanda Rwatangiye Amarushamwa Nyafurika Ya Basketball Rutsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?