Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yakiriye Indahiro Ya Minisitiri w’Ubutabera Mushya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Perezida Kagame Yakiriye Indahiro Ya Minisitiri w’Ubutabera Mushya

admin
Last updated: 22 September 2021 5:50 pm
admin
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Dr Emmanuel Ugirashebuja, ashimangira ko amufitiye icyizere ko azuzuza inshingano ze ashingiye ku bunararibonye afite.

Mu muhango wabereye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatatu, Perezida Kagame yamushimiye kuba yaremeye inshingano zo gukomeza gukorera igihugu nk’umwe mu bagize guverinoma, amwibutsa ko hari byinshi abanyarwanda bamutegerejeho.

Ati “Ngira ngo Ugirashebuja benshi muramuzi, icyo navuga mu magambo make ni uko imirimo ashinzwe n’abo agiye kuyifitanya nabo, bose ngira ngo kubera ko buri umwe afite ubushobozi n’imyumvire y’iyo nshingano n’uburemere bw’ubutabera twifuza gukomeza kubaka, ibyo ngira ngo bizafasha kugira ngo dufatanye twese dukemure ibibazo bitandukanye.”

Yakomeje avuga ko Abanyarwanda bateze byinshi kuri Guverinoma na za minisiteri zitandukanye.

Ati “Mu by’ubutabera, Abanyarwanda birumvikana ko bifuza ko bagira ubutabera mu bibazo bimwe na bimwe bahura nabyo. Ndibwira rero ko nta gishya, nta kidasanzwe, ibintu birumvikana, ngira ngo Ugirashebuja aje mu kazi nubundi yari asanzwe afitemo uruhare cyangwa se umwuga ugomba kuba, uko yawukurikiranye waramuteguye kuba yafata inshingano nk’izi.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko “Nk’uko bisanzwe tuzafatanya gukemura ibibazo abanyarwanda cyangwa igihugu duhura nabyo.”

Dr. Ugirashebuja yagizwe Minisitiri w’Ubutabera asimbuye Busingye Johnston, uheruka kugirwa ambasaderi mu Bwongereza.

Amaze igihe kirekire mu rwego rw’ubutabera, aho yabaye Perezida w’Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) guhera mu mwaka wa 2014 kugeza muri Kamena 2020.

Mbere yaho yabaye Umuyobozi w’ishami ry’amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda.

Dr Ugirashebuja kandi yabaye Umujyanama mu by’amategeko mu nzego zirimo Komisiyo yari ishizwe itegeko nshinga, Ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) n’ahandi.

Umuyobozi w’Urwego rw’Inararibonye Tito Rutaremara, aheruka kuvuga ko Dr Ugirashebuja kuva mu 2000-2003 bakoranye mu kwandika itegeko nshinga rishya, ryasimburaga iryakoreshwaga kugeza mu gihe cya Jenoside.

Ati “Umuhate, ubupfura byakurangaga mu kazi twakoranye mu gukora itegeko nshinga rishya, nishimiye inshingano wahawe kandi nizeye ko uzazuzuza neza nk’uko warangwaga no kunoza akazi kawe kandi ufite n’inyota yo kumenya ibishya.”

Ugirashebuja yavutse ku wa 25 Ukuboza 1976, avukira mu gihugu cya Kenya.

Dr Ugirashebuja arahira
Perezida Kagame yamwibukije ko Abanyarwanda bamutezeho byinshi
TAGGED:Dr Emmanuel UgirashebujafeaturedIntumwa Nkuru ya LetaJohnston BusingyeMinisitiri w'UbutaberaPaul Kagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Utwara Ambulance Ya CHUK Afungiye Kwiyitirira Polisi Akaka Ruswa Abakoze Impanuka
Next Article Ntabwo Tugiye Kuvuga Ngo Utubari Twose Twafunguwe: Minisitiri Gatabazi Yasobanuye Ibizagenderwaho
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?