Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yakiriye Uwa Guinea Bisau
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Perezida Kagame Yakiriye Uwa Guinea Bisau

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 November 2022 6:42 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyakubahwa Umaro Sissoco Embaló uyobora  Guinea-Bissau ari mu Rwanda. Yazanywe no kuganira na mugenzi we uyobora u Rwanda Paul Kagame ku ngingo zireba umubano w’ibihugu byombi ndetse no ku bibazo by’umutekano muke biri mu Karere u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo biherereyemo.

Umaro Mokhtar Sissoco Embaló  ni umuhanga muri Politiki (political scientist) wavutse mu mwaka wa 1972.

Ni n’umusirikare mukuru ufite ipeti rya Brigadier General.

Ibya gisirikare yabyigiye mu Bubiligi, muri Israel, muri Afurika y’Epfo, mu Buyapani no mu Bufaransa.

Mu mashuri ye yize byinshi ariko atsindagiriza ibijyanye na Politiki mu bihugu by’Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati.

Sissoco Embaló ubwo yabaga Perezida Guinea Bisau yavuze ko atangije ubuyobozi bwihariye bitigeze bubaho muri iki gihugu.

Yabwise ‘Embaloism’.

Yavuze ko bushingiye ku ukugira gahunda, ikinyabupfura, ndetse n’iterambere.

Kuri we ngo nta gihugu gito  cyangwa Perezida uciriritse bibaho.

Ubwo yageraga ku butegetsi mu myaka mike ishize, yahise ategeka ko henshi mu mijyi y’iki gihugu hashyirwa cameras z’umutekano ndetse mu mwaka wa 2021 yategetse ko uwahoze ari  Minisitiri w’ubuzima afatwa agakurikiranwa ku byaha byo gukoresha nabi umutungo wa Leta yakekwagaho.

Umaro Mokhtar Sissoco Embaló

Uwo Minisitiri yitwa Antonio Deuna.

Muri iki gihe, amahanga ari kugarurira icyizere igihugu cye ndetse n’Ikigega mpuzamahanga cy’imari cyatangiye kuvugana na Guverinoma ye ngo barebe niba Guinea Bisau yakongera kugurizwa ngo yiteze mbere.

Ku byerekeye urugendo rwamuzanye mu Rwanda, Embaló ari mu gikorwa cy’ubuhuza hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo ngo harebwe uko intambara yo mu Burasirazuba bw’iki gihugu yahosha.

Aje mu Rwanda akurikira mugenzi we wa Angola nawe wahuye na Perezida Kagame mu mpera z’Icyumweru cyarangiye Taliki 13, Ugushyingo, 2021.

Ingingo yahagurukije abanyapolitiki bo mu Karere u Rwanda na DRC biherereyemo ni iyo kureba uko ikibazo cya M23 n’indi mitwe y’inyeshyamba iri muri DRC cyakemuka.

DRC ishinja u Rwanda gufasha M23 ariko rwo rukabigarama, rukavuga ko ibibazo by’abaturage ba DRC bibareba, ko ntawe ukwiye kubirushoramo.

Abarwanyi ba M23

Iyi M23 yo ivuga ko irwanira uburenganzira bw’abavuga Ikinyarwanda bimwe mu gihugu cyabo, ikongeraho ko n’ibikubiye mu masezerano bise aya 23, Werurwe ari nayo akomokaho inyito Mouvement du 23, Mars, bitigeze bukurikizwa n’uruhande rwa Leta ya Kinshasa.

TAGGED:DRCEmbalofeaturedKagameM23Rwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Abacukura Amabuye Y’Agaciro Bubikwaho Urusyo
Next Article Bafatiwe i Kamonyi Bafite Kg 126 Y’Amabuye Y’Agaciro ‘Bakuye’ i Bugesera
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?