Perezida Paul Kagame yayoboye inama y’Inama Ngishwanama ya Perezida (Presidential Advisory Council, PAC), yibanze ku ngingo zirimo icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugira ingaruka ku buzima bw’abantu n’ubw’igihugu.
Ni inama ubundi yajyaga iba muri Mata na Nzeri buri mwaka.
Yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga, ihuriza hamwe “impuguke zo mu Rwanda no mu mahanga, zigira inama Perezida na Guverinoma” nk’uko ibiro by’Umukuru w’igihugu byabitangaje.
Bamwe mu bitabiriye iyo nama barimo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo, Pasiteri Rick Warren, Umunyamerika Michael Fairbanks uri mu bajyanama ba Perezida Kagame guhera mu 2001, Kaia Miller, Ashish Takkar nyiri Mara Phones, Joseph Ritchie wayoboye RDB n’abandi.
Mu bayobozi bo mu Rwanda bitabiriye iyi nama harimo ba Minisitiri Dr Daniel Ngamije, Gatete Claver, Vincent Biruta na Beata Habyarimana, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, Francis Gatare na Musenyeri John Rucyahana uyobora Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge.
Mu nama yabereye i New York mu 2019, Perezida Kagame yashimiye abagize iyi Nama Ngishwanama bagumye ku Rwanda no mu bihe amahanga yari akomeje kurutega iminsi. Yavuze ko umuhate wabo atari impfabusa.
Ati “Ntabwo turagera aho dushaka kugera nk’uko twese tubizi, ariko hari intambwe twateye. Ndabizi ko benshi muri mwe musura igihugu cyacu ntimugume muri Kigali gusa, musura n’ibyaro mukaganira n’abaturage mureba aho inkunga yanyu igejeje igihugu.”
Yabashimiye ku musanzu batanze mu gutuma izina ry’u Rwanda rikomera imbere mu gihugu no mu mahanga.
Inama Ngishwanama ya Perezida yatangiye ku wa 26 Nzeri 2007.
Inama ya mbere yabereye i New York, ubwo Perezida Kagame yari yitabiriye Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye na Clinton Global Initiative.