Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yasabye Afurika Kuvuga Mu Ijwi Rimwe Ku Ikwirakwizwa ry’Inkingo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Perezida Kagame Yasabye Afurika Kuvuga Mu Ijwi Rimwe Ku Ikwirakwizwa ry’Inkingo

taarifa@media
Last updated: 01 March 2021 7:16 pm
taarifa@media
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yavuze umugabane wa Afurika ukwiye kuvuga mu ijwi rimwe ku bijyanye n’ikwirakwizwa riboneye ry’inkingo, mu gihe hakomeje kugaragara ibihugu bikize byiharira inkingo za COVID-19 zigenda ziboneka ku isoko.

Ni ubutumwa yatanze mu nama ya kabiri ya Aswan Forum, ihuriro rigamije amahoro arambye n’iterambere. Ni inama yateguwe n’igihugu cya Misiri, kuri iyi nshuro harebwa ku buryo bwo kurenga icyorezo cya COVID-19 n’ingaruka zacyo.

Perezida Kagame yavuze ko icyo cyorezo cyatumye hagaragara akamaro ko kugira uburyo bwo kwishakamo ubushobozi bugenewe inzego z’ubuzima nk’umugabane.

Yakomoje kuri raporo aheruka kugeza ku Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe nk’intumwa yashinzwe gukurikirana uburyo bwo kwishakamo ubushobozi, avuga ko iby’ingenzi bihari mu gufasha za guverinoma, bitari gusa mu gukoresha amafaranga ahagije, ahubwo no kuyakoresha neza.

Yagarutse ku kamaro k’ubufatanye bw’umugabane, atanga urugero ku buryo Ikigo Nyafurika Gishinzwe Ubuzima, Africa CDC, cyagaragaje umusaruro muri ibi bihe, gifasha mu kubona ibikoresho byo gupima COVID-19 no kubikwirakwiza.

Aho hiyongeraho n’uruhare kigira mu gushaka no kugura inkingo z’icyo cyorezo.

Yakomeje ati “Tugomba kurushaho kongerera imbaraga Africa CDC kugira ngo ibashe kugira ubwisanzure no gutanga umusaruro. Ndasaba kandi ibihugu binyamuryango gushyira umukono no kwemeza burundu amasezerano ashyiraho Ikigo Nyafurika Gishinzwe Imiti, kugira ngo gitangire gukora vuba bishoboka.”

“Icya gatatu, tugomba kongera imbaraga mu gushyira mu bikorwa gahunda y’isoko rusange rya Afurika nk’uburyo bw’ingenzi bwatuma twongera kwiyubaka neza.”

Perezida Kagame yavuze ko muri urwo rwego, gushyiraho uburyo bwakoroshya kugerwaho n’ibikorwa bijyanye n’ikorwa ry’imiti, ari ingenzi cyane ku hazaza h’urwego rw’ubuzima muri Afurika.

Yakomeje ati “Icya nyuma, Afurika ikwiye kuvuga mu ijwi rimwe ku kamaro k’uburinganire bukwiye kuba mu gukwirakwiza inkingo ku rwego rw’isi, haba muri iki gihe no mu kizaza.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, WHO, Dr Tedros Ghebreyesus, aheruka gutangaza ko hari ibihugu bikize bigirana amasezerano n’inganda zikora inkingo za COVID-19, abangamira ayemejwe binyuze muri COVAX, gahunda igamije gufasha ibihugu bikennye kubona inkingo z’icyo cyorezo.

Ni igikorwa perezida Kagame yise uburyarya no kwikunda.

Mu gihe ibihugu byinshi byatangiye gukingira COVID-19, hari impungenge z’uko umubare munini w’inkingo ukomeje kwiharirwa n’ibihugu bikize. Ni mu gihe WHO yiyemeje ko gahunda yo gukingira abakozi bo mu nzego z’ubuzima n’abakuze, mu minsi 100 ya mbere y’uyu mwaka igomba kuba yatangiye mu bihugu byose.

Aswan Forum kuri iyi nshuro yatumiwemo abakuru b’ibihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Sudani y’Epfo, Gabon, Senegal, Burkina Faso, Zimbabwe, Madagascar, Guinea-Bissau n’u Burundi.

TAGGED:featuredKagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bartomeu Wahoze Ayobora FC Barcelone Yatawe Muri Yombi
Next Article Urukiko Rw’Ikirenga Rwimutse, Ubushinjacyaha Nibwo Butahiwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Gaza: Ingabo Za Israel Zishe Abanyamakuru

Bafatanywe lbilo 30 By’urumogi Babitwaye Kuri Moto

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?