Dukurikire kuri

Mu Rwanda

Perezida Kagame Yashyizeho Minisitiri Mushya Ushinzwe Umutekano

Published

on

Itangazo rivuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ritangaza ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu bubasha ahabwa n’Itegeko nshinga, yashyizeho Bwana Alfred Gasana nka Minisitiri mushya ushinzwe Umutekano mu Rwanda.

MInisiteri y’Umutekano yaherukaga kuyoborwa na Gen Patrick Nyamvumba, wakuweho na Perezida Paul Kagame ku wa 27 Mata 2020 nyuma y’amezi atanu gusa ayiyobora, kubera amakosa ajyanye n’inshingano ze yari arimo gukorwaho iperereza.

Yahise asubira gukorera ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda.

Ni Minisiteri yasubijweho mu mwaka wa 2019 nyuma y’imyaka itatu yari imaze isheshwe.

Ku wa 4 Ukwakira 2016 ubwo Perezida Kagame yashyiragaho Guverinoma nshya, inshingano n’ububasha bya Minisiteri y’Umutekano byimuriwe muri Ministeri y’Ubutabera.

Mbere yayo iyi Minisiteri yayobowe na Sheikh Musa Fazil Harerimana, ubu ni visi Perezida w’Inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite.

Ibyo twamenye kuri Alfred Gasana…

Alfred Gasana yigeze kuyobora Urwego rw’igihugu rw’iperereza n’umutekano rwitwa National Intelligence and Security Services ( NISS).

 Hari andi makuru avuga ko yigeze kuba Umudepite ndetse ashingwa kuyobora Komisiyo ya Politiki.

Abamuzi bavuga ko ari umugabo wicisha bugufi, kandi ugira urugwiro.

Kuba u Rwanda rufite Minisiteri y’umutekano muri iki gihe ni ikintu gikomeye.

Iyo urebye uko abenshi mu baturanyi barwo bafite abo babana nabo bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, usanga kugira Minisiteri nk’iyi ari ngombwa.

Perezida Paul Kagame yigeze kuvuga ko abantu banga u Rwanda bibeshya kuko rubafitemo amakuru ahagije.

Icyo gihe yari arimo asubiza umunyamakuru wamubajije niba u Rwanda rudakoresha Pegasus ngo runeke abanzi barwo.

Yavuze ko n’abo bashinja u Rwanda bishoboka ko amakuru bayabona mu kuneka, bityo ko kuneka ubwabyo nta kibazo kirimo.

Icyo gihe yagize ati “… Iyo bambaza ngo u Rwanda ruraneka, igisubizo barakizi ntabwo bagomba kumbaza, kuko bo ubwabo, inzego cyangwa abantu baraperereza, bagakurikirana abantu bakeneye kumenyaho ibyo bashaka kumenya, binyuze mu buryo butandukanye.”

“Icyo ni icya mbere, ariko niba urimo kuvuga ngo waba uperereza ukoresheje ubu buryo, igisubizo ni Oya nini, oya, mu nyuguti nkuru, twarabibabwiye.”

Perezida Kagame yabwiye abanyamakuru ko nta gihugu kidacyenera amakuru ku banzi bacyo

Perezida Kagame yanavuze ko u Rwanda rwasabye abo bashinja u Rwanda ko bajya kubaza abakoze buriya buryo, kuko bazababwira ababukoresha n’abatabukoresha.

Yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gukora icyo rubona ko ari cyiza, rusobanure ibiruvugwaho bitari byo.