Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yasobanuye Impamvu Ingendo Zijya Muri Afurika y’Amajyepfo Zahagaritswe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Perezida Kagame Yasobanuye Impamvu Ingendo Zijya Muri Afurika y’Amajyepfo Zahagaritswe

admin
Last updated: 01 December 2021 3:03 pm
admin
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yavuze ko yemeranya na Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa winubiye icyemezo cyo gufunga ingendo zijya muri Afurika y’amajyepfo, asobanura ko u Rwanda rwabikoze kubera ibihombo RwandAir yashoboraga guhura nabyo.

Ni ijambo yavugiye mu nama ya 33 ya Komisiyo y’Indege za Gisivili muri Afurika, irimo kubera mu Rwanda.

Ibyo byemezo byose byafashwe mu gukumira ikwirakwira rya Coronavirus yihinduranyije iteye inkeke yiswe Omicron.

Perezida Kagame yavuze ko ubwo Afurika y’Epfo yasangizaga amahanga ko yavumbuye iriya virus yihinduranyije, ibihugu byihutiye gufunga ingendo zituruka muri kiriya gice, abagenzi baturukayo barakumirwa.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Nyamara ngo nubwo Afurika y’Epfo ariyo yabitangaje mbere, amakuru agenda agaragaza ko mbere yaho yagaragaye mu bindi bice by’isi.

U Rwanda ngo rwagombaga kureba icyakorwa mu kuyikumira.

Yakomeje ati “Nubwo amakuru buri wese yagenderagaho yari uko iyi virus yari mu majyepfo ya Afurika, ariko twaje gusanga iri ahandi, muri make nemeranya, nabonye Perezida wa Afurika y’Epfo avuga ko nk’urugero Afurika y’Epfo irimo guhanirwa gukorera mu mucyo igashyira ahabona amakuru y’ibyo bavumbuye, ariko abandi bari barayibonye baraceceka, bayibonye mbere.”

Yavuze ko guhagarika ingendo za RwandAir byatewe n’ibyemezo byari byamaze gufatwa mu bindi bihugu, cyane ko abagenzi benshi itwara badasoreza ingendo mu Rwanda.

Ati “Hagombaga kubamo ikibazo cy’ubukungu iyo tujya muri Afurika y’Amajyepfo, icya mbere ntabwo twari kuzana abagenzi kubera ko banyura hano bajya ahandi, bityo ntibari kuza. Twashoboraga kujyana abagenzi muri Afurika y’amajyepfo baturutse hano, ariko mu kugaruka indege yari kuba irimo hafi ubusa buri gihe.”

- Advertisement -

“Bityo ntabwo byari kuba byumvikana mu bijyanye n’ubukungu. Muri make twari kubihomberamo cyane. Imwe mu ngamba twafashe rero yabaye kuvuga ngo reka tube dutegereje turebe ibiba hirya no hino ku isi, reka duhagarike kujya muri Afurika y’amajyepfo.”

Yavuze ko hakenewe uburyo bwo guhuza ibikorwa, ku buryo buri kigo kitajya gifata ibyemezo bikireba gusa, hakarebwa n’ingaruka icyemezo runaka kigira ku bandi.

Yavuze ko korohereza ibigo by’indege byafasha ibigo kurenga ingaruka byatewe na COVID-19, bikanajyana n’inyungu zizava mu ishyirwa mu bikorwa ry’isoko rusange rya Afurika.

Perezida Kagame yavuze ko hakenewe ishoramari mu bikorwa remezo bifasha mu koroshya ingendo z’indege, atanga urugero ku buryo bwo kongerera ubushobozi RwandAir no kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera.

Iryo shoramari ngo rizakomeza gufasha mu guhuza abantu mu ngendo z’indege muri Afurika, bijyanye n’uburyo u Rwanda rwiyemeje gukuraho viza ku banyafurika bose.

Yanavuze ko hakenewe ko serivisi zitangwa n’urwego rw’indege zihenduka, ntirwakwe imisoro y’umurengera cyangwa ngo ruhure n’andi mafaranga menshi rusabwa ugereranyije n’izindi nzego.

Yakomeje ati “Hejuru y’ibyo, turashaka gushishikariza abaturage gukora ingendo mu mugabane wacu. Icya nyuma, guhanga ibishya ni ngombwa kugira ngo ibintu bikorwe mu buryo burambye. Ikoreshwa ry’ikoanabuhanga rikwiye kwifashishwa mu kubungabunga ubuzima mu ngendo.”

Perezida w’Inama mpuzamahanga y’Ibigo by’Indege za Gisivili (ICAO), Salvatore Sciacchitano, yavuze ko babona ibimenyetso by’izahuka ry’ingendo z’indege muri ibi bihe.

Gusa ngo hakenewe uburyo bwo gukorera hamwe mu izahuka ry’uru rwego, bijyanye n’igitutu kidasiba kwiyongera nk’igishingiye kuri virus yihinduranyije ya Omicron.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo Gatete Claver, yavuze ko hakenewe ubufatanye mu kikorere y’ibigo by’indege, ngo bibashe kurenga ibihombo bijyanye n’ibi bihe.

Ati “Imibare igaragaza ko umubare w’abagenzi ku isi wagabanyutseho 60% mu 2020, ndetse byitezwe ko bizaba 50% mu 2021 ugereranyije no mu 2019 mbere ya COVID-19. Nanone mu 2020, inyungu iva mu bagenzi ibigo by’indege muri Afurika byahombye yabarwaga muri miliyari 10.2 USD, imibare ya 2021 ikerekana ko bishobora kugera muri miliyari 8.2 USD. Ibintu nk’ibi bisaba inkunga yihariye ku rwego rw’ingendo z’indege ituruka kuri guverinoma zacu.”

Muri iki gihe ngo ubukerarugendo bwari butangiye kuzahuka, ngo birakwiye ko ibigo by’indege birushaho gushyigikrwa kuko bitanga umusanzu mu kuzamura urwo rwego.

Magingo aya ibihugu byinshi bimaze kugaragaramo ubu bwoko bushya bwa Coronavirus yihinduranyije.

Birimo Australia, Austria, u Bubiligi, Botswana, Brazil, Canada, Czech Republic, Denmark, u Bufaransa, u Budage, Hong Kong, Israel, u Butaliyani, u Buyapani, u Buholandi, Nigeria, Norway, Portugal, Saudi Arabia, Afurika y’Epfo, Espagne, Sweden n’ u Bwongereza.

Ku wa Kabiri inzego z’ubuzima mu Buholandi zatangaje ko zabonye virus yihinduranyije ya Omicron mu bipimo byafashwe hagatoi ya tariki 19 na 23 Ugushyingo, iminsi ibanziriza iyabonetseho abantu bayanduye bari bavuye muri Afurika y’Epfo.

Ibyo bikagaragaza ko bishoboka cyane ko iriya virus yari irimo kuzenguruk mu bantu mu Burayi bw’Uburengerazuba, na mbere y’uko Afurika y’Epfo iyitangaza.

Ibihugu by’u Budage n’u Bubiligi nabyo byamaze kubona ibipimo bigaragaza ubwo bwandu na mbere y’uko abaganga bo muri Afurika y’Epfo baburira Isi kuri iyi coronavirus ku wa 24 Ugushyingo.

 

Iyi nama yahurije hamwe abakora mu nzego zijyanye n’indege za gisivili

 

TAGGED:COVID-19featuredIndegeOmicronPaul Kagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ikipe Ya Polisi Y’U Rwanda Ya Handball Yatsinze Iyo Muri Tanzania
Next Article Yagendanye Miliyoni Barayimunigana, Yabivanyemo Isomo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?