Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yasoje Manda Nk’Umuyobozi Wa EAC
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Perezida Kagame Yasoje Manda Nk’Umuyobozi Wa EAC

taarifa@media
Last updated: 27 February 2021 10:23 pm
taarifa@media
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yasoje manda nk’umuyobozi w’inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, asimburwa na Perezida Uhuru Kenyatta uyobora Kenya.

Mu nama ya 21 yahuje abakuru b’ibihugu bya EAC mu buryo bw’ikoranabuhanga, byemejwe ko Kenya ariyo iyobora umuryango isimbuye u Rwanda, u Burundi bukaba umwanditsi, ari nabwo buzafata intebe y’ubuyobozi nyuma ya Kenya.

Muri iyo nama hemejwe Dr. Peter Mathuki wo muri Kenya nk’umunyamabanga mukuru mushya wa EAC, muri manda y’imyaka itanu idashobora kongerwa izatangira ku wa 25 Mata. Azasimbura Umurundi Liberat Mfumukeko usoje manda.

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje kuri bagenzi be, yabashimiye ubufatanye bamugaragarije mu gihe u Rwanda rwari ruyoboye umuryango. Ni umwaka wabayemo ingorane nyinshi, zishingiye ku cyorezo cya COVID-19.

Yakomeje ati “Inzego zacu z’ubuzima zahuye n’ingorane kurusha uko byigeze kubaho mbere, haba ihungabana ry’ingendo n’ubucuruzi ku rwego rugaragara. Ibi byagize ingaruka ku mibereho myiza y’abaturage bacu.”

“Ariko nanone, ingero nziza z’ubufatanye twabonye binyuze mu nzego z’umuryango wacu wa Afurika y’Iburasirazuba zagize uruhare mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo. Icyerekezo cyacu ubu gikwiye kuba kongera kwiyubaka kurusha uko byari bimeze mbere, hakabaho imikoranire ya hafi nk’akarere nk’inkingi ikomeye y’ukudaheranwa n’ibibazo n’uburumbuke bwacu.”

Iyo nama kandi yasuzumye raporo ku buryo bwo kwinjiza Sudani y’Epfo mu bikorwa byose by’umuryango, inanzura ko hihutishwa isuzumwa harebwa niba Somalia na yo yakwakirwa mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Umwanzuro wa munani wafatiwe muri iyo nama kandi uvuga ko yasuzumye ubusabe bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) yasabye kwinjira mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, isaba inama y’baminisitiri gusuzuma ibiteganywa n’amategeko ya EAC ku kwakira umunyamuryango mushya, ikazatanga raporo mu nama ya 22.”

Iyo nama yitabiriwe na Perezida Kagame, Uhuru Kenyatta wa Kenya, Évariste Ndayishimiye w’u Burundi, Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na Visi Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan wari uhagarariye Perezida Dr. John Pombe Joseph Magufuli.

Bashimiye Perezida Kagame ku byagezweho mu gihe amaze ayobora uyu muryango.

Perezida Kagame yayoboye inama ya nyuma nk’umuyobozi w’inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC

TAGGED:featured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abantu Basaga 60 Bafashwe Batashye Ubukwe i Gatsibo
Next Article Muhumuza Richard Na Mugeni Bashyizwe Mu Bacamanza b’Urukiko Rwa EAC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

You Might Also Like

IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?