Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yasuye Polisi Ya Dubai
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Umutekano

Perezida Kagame Yasuye Polisi Ya Dubai

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 February 2024 7:00 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu ruzinduko rw’akazi amazemo iminsi muri Leta ziyunze z’Abarabu, Perezida Kagame yaraye  aboneyeho gusura ikicaro gikuru cya Polisi ya Dubai, yerekwa imikorere yayo mu ikoranabuhanga.

Asuye aha hantu hashize igihe gito Minisitiri w’umutekano mu Rwanda asinyanye amasezerano na mugenzi we wo muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu;  amasezerano y’ubufatanye hagati ya Kigali na Dubai mu bikorwa bya polisi byo kurwanya iterabwoba.

Polisi ya Dubai ifite abakozi 17,500 bashinzwe gucungira umutekano abaturage miliyoni eshatu batuye ku buso bwa kilometero kare 4,114.

Baba baratojwe bihagije k’uburyo baba bashobora guhangana n’ikibazo icyo ari cyo cyose cyakwaduka muri abo baturage.

Uretse imbunda zigezweho kandi zitandukanye mu gukoreshwa bitewe n’uko ibintu byifashe, Polisi y’uyu mujyi ifite imodoka zishoboye imihanda y’aho kandi zikoresha ikoranabuhanga  zirimo izo bita Dodge Chargers, Nissan Pathfinders, Toyota Land Cruisers,  Toyota Prados, Fortuners na  Chevrolet Luminas.

Polisi y’iki gihugu kiri mu bikize ku isi ifite n’imodoka zihenze cyane zo mu bwoko bwa BMW 5 Series E60 , 41 zikoresha amashanyarazi na  Brabus G-Wagen.

Mu rwego rwo gucungira umutekano abatuye imijyi no guherekeza ba mukerarugendo, Polisi ya Dubai ifite imodoka zikomeye kandi zihenze cyane bita supercars ziherekeza ba mukerarugendo zikanabashakira inzira.

Imodoka ya Buggatti ya Polisi ya Dubai

Hejuru y’ibyo, hiyongeraho amafarasi, amakamyo n’indege za polisi zisimburanwa mu gucunga ikirere cy’uyu mujyi udasanzwe.

Buri modoka ya Polisi y’uyu Mujyi haba handitseho email na website yayo kugira ngo abaturage babone uko bayitabaza cyangwa bayiha ibitekerezo n’ibibazo bifuzaho ibisubizo.

Perezida Kagame ubwo yasuraga aho hantu yari ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu Amb John Mirenge na Minisitiri w’umutekano mu gihugu Alfred Gasana.

RWANDA 🇷🇼🇦🇪 UAE

President Kagame visited Dubai Police Headquarters to witness advanced technology in policing.

Rwanda and UAE signed cooperation in security and counterterrorism cooperation earlier this week on the sidelines of the World Governments Summit. #FactsOnRwanda pic.twitter.com/zbALuwIoiN

— Facts On Rwanda (@FactsOnRwanda) February 15, 2024

TAGGED:DubaifeaturedKagamePolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gukomeza Amagufa Birenze Gufata Vitamini D Gusa
Next Article Abanyafurika Bazanira u Rwanda Amabuye Ngo Ruyabatunganyirize
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?