Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Mozambique, igihugu u Rwanda rurimo gufasha kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado guhera muri Nyakanga uyu mwaka.
Ni urugendo ruteganyijwe kuri uyu wa 24-25 Nzeri 2021, mu mujyi wa Pemba ari na wo murwa mukuru w’Intara ya Cabo Delgado.
Iyo ntara yari imaze igihe yarigaruriwe n’abarwanyi bagendera ku mahame akaze yitirirwa idini ya Islam, ariko nyuma yo koherezayo abasirikare n’abapolosi 1000 b’u Rwanda bahita bakwira imishwaro, utwo duce twongera kugenzurwa n’ubutegetsi bwa Leta ya Mozambique.
Imijyi yahise ibohorwa irimo Mocímboa da Praia ifatwa nk’ibyari ibirindiro bikomeye by’uriya mutwe.
Biteganyijwe ko munsi wa mbere w’uruzinduko rwe, Perezida Kagame ageza ijambo ku basirikare n’abapolisi bari mu butumwa muri Mozambique, ku rugamba bafatanyijemo n’Ingabo za Mozambique (FADM) n’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC).
Biteganywa kandi ko Perezida Kagame agirana ibiganiro byihariye na mugenzi we Filipe Nyusi.
Abayobozi bombi kandi barakurkirana isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, banagirane ikiganiro n’abanyamakuru.
Biteganywa ko munsi wa kabiri, Perezida Kagame azifatanya na Perezida Nyusi mu birori by’Umunsi w’Ingabo, muri Pemba Municipal Stadium.