Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yihanganishije Abanya Turikiya Bibasiwe N’Inkongi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Yihanganishije Abanya Turikiya Bibasiwe N’Inkongi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 January 2025 12:48 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Perezida Paul Kagame
SHARE

Perezida Paul Kagame yasabye abatuye Turikiya kwihangana kubera inkongi iherutse kwibasira Hoteli igahitana abantu 76 bamaze kubarurwa kugeza ubu.

Ubutumwa bwo kwihanganisha iki gihugu Kagame yabugeneye mugenzi we Recep Tayyip Erdoğan.

Inkongi yibasiye Hoteli yitwa Ski Resort iri mu Ntara ya Bolu mu Majyaruguru y’u Burengerazuba bw’iki gihugu.

Ku wa Mbere tariki 20, Mutarama 2025, nibwo ibi byago byagwiririye Turikiya.

Hoteli yahiye yari irimo abantu 234 baje kuharuhukira.

Kuri X, Kagame yanditse ati:  “ Ndihanganisha mbikuye ku mutima Perezida Recep Tayyip Erdoğan n’abaturage ba Turkey ku bw’umuriro wadutse kuri Ski Resort. Twifatanyije n’imiryango yose yabuze abayo n’abandi bagizweho ingaruka n’ibi byago. Kandi twifurije gukira vuba abakomeretse”.

Minisitiri w’ubutabera w’iki gihugu yatangaje ko kuzimya iyi nkongi byakozwe mu masaha 12 kandi ko hari abantu icyenda bakekwaho uruhare muri iyi nkongi bamaze gutabwa muri yombi.

Iyi Hoteli yabayemo inkongi ikomeye(Ifoto: Adem ALTAN / AFP

Bivugwa kandi ko hari abantu 51 bamaze gukomerekera muri iriya nkongi, umwe akaba yakomeretse bikomeye abandi 17 bamaze gusezererwa mu bitaro.

Amakuru avuga ko iriya nkongi yatangiriye muri restaurant iri muri yo hoteli ikomereza ahandi kugeza ubwo hoteli ihiye bikomeye.

TAGGED:AbantufeaturedInkongiKagameTurukiya
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umugaba Mukuru W’Ingabo Za Israel Yeguye
Next Article U Rwanda Rwibukije Amahanga Ko DRC Ibanye Neza Na ADF Na FDLR
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Rubavu: Minisitiri W’Intebe Yasuye Inganda Zikora Ku Kiyaga Cya Kivu

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Ebola Yagarutse Muri DRC

Musanze: Polisi Yafunze Ahengerwaga Inzoga Yitwa Karigazoke

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImyidagaduroMu Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?