Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yihanganishije Abanya Turikiya Bibasiwe N’Inkongi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Yihanganishije Abanya Turikiya Bibasiwe N’Inkongi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 January 2025 12:48 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Perezida Paul Kagame
SHARE

Perezida Paul Kagame yasabye abatuye Turikiya kwihangana kubera inkongi iherutse kwibasira Hoteli igahitana abantu 76 bamaze kubarurwa kugeza ubu.

Ubutumwa bwo kwihanganisha iki gihugu Kagame yabugeneye mugenzi we Recep Tayyip Erdoğan.

Inkongi yibasiye Hoteli yitwa Ski Resort iri mu Ntara ya Bolu mu Majyaruguru y’u Burengerazuba bw’iki gihugu.

Ku wa Mbere tariki 20, Mutarama 2025, nibwo ibi byago byagwiririye Turikiya.

Hoteli yahiye yari irimo abantu 234 baje kuharuhukira.

Kuri X, Kagame yanditse ati:  “ Ndihanganisha mbikuye ku mutima Perezida Recep Tayyip Erdoğan n’abaturage ba Turkey ku bw’umuriro wadutse kuri Ski Resort. Twifatanyije n’imiryango yose yabuze abayo n’abandi bagizweho ingaruka n’ibi byago. Kandi twifurije gukira vuba abakomeretse”.

Minisitiri w’ubutabera w’iki gihugu yatangaje ko kuzimya iyi nkongi byakozwe mu masaha 12 kandi ko hari abantu icyenda bakekwaho uruhare muri iyi nkongi bamaze gutabwa muri yombi.

Iyi Hoteli yabayemo inkongi ikomeye(Ifoto: Adem ALTAN / AFP

Bivugwa kandi ko hari abantu 51 bamaze gukomerekera muri iriya nkongi, umwe akaba yakomeretse bikomeye abandi 17 bamaze gusezererwa mu bitaro.

Amakuru avuga ko iriya nkongi yatangiriye muri restaurant iri muri yo hoteli ikomereza ahandi kugeza ubwo hoteli ihiye bikomeye.

TAGGED:AbantufeaturedInkongiKagameTurukiya
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umugaba Mukuru W’Ingabo Za Israel Yeguye
Next Article U Rwanda Rwibukije Amahanga Ko DRC Ibanye Neza Na ADF Na FDLR
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu RwandaUbutabera

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?