Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yasengeye aka karere asabira umugisha ibihugu bikagize n’abayobozi babyo, asaba Imana ko umubano w’igihugu cye n’abaturanyi warushaho kuba mwiza mu mwaka mushya.
U Burundi buheruka gutegura amasengesho akomeye yo gusengera igihugu mu mpera z’umwaka, yahurije hamwe abayobozi bose ku nzego nkuru z’igihugu.
Mbere y’uko isengesho risozwa, Perezida Ndayishimiye agaragara akikijwe n’abandi bayobozi bakuru, apfukamye, we n’umugore we bafashe ibendera ry’igihugu rirambuye.
Avuga isengesho rirerire agasabira inzego zitandukanye, akagera no ku bihugu by’abaturanyi ahereye kuri Tanzania, yagera ku Rwanda akarusabira umugisha n’abayobozi barwo.
Yakomeje ati “Ha umugisha igihugu cy’u Rwanda n’abayobozi bacyo, bagendere mu gushaka kwawe, wohereze roho mutagatifu agumane nabo kugira ngo tugire abaturanyi beza. Hindura imitima mibi yose izenguruka muri aka karere kacu, Mana nzima.”
Yanasabiye umugisha igihugu cya Congo amahoro, kuko abaturage bacyo muri ibi bihe badatekanye.
Yakomeje ati “Amashitani yibasiye aka karere k’uburasirazuba bwa Congo aveyo, abantu baho bagire amahoro nabo kuko barayakeneye.”
U Rwanda n’u Burundi biri mu rugendo rwo kuzahura umubano, aho ibihugu byombi biheruka guhererekanya abanyabyaha nk’imwe mu nzira ziganisha ku bufatanye mu gucunga umutekano.
Ni nyuma y’igihe u Burundi bushinja u Rwanda gushyigikira abagerageje guhirika ubuteetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza mu 2015, ibintu rwakomeje guhakana.
Ni mu gihe u Rwanda rushinja u Burundi gushyigikira imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano nka FDLR, FLN n’indi, igakoresha ubutaka bwacyo mu kwinjiza abarwanyi bajya mu myitozo mu mashyamba ya RDC cyangwa se igihe bashaka kugaba ibitero ku Rwanda.