Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Ramaphosa Yirukanye Minisitiri Wanenze Uko RDF Yoherejwe Muri Mozambique
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Perezida Ramaphosa Yirukanye Minisitiri Wanenze Uko RDF Yoherejwe Muri Mozambique

Last updated: 08 August 2021 12:11 pm
Share
SHARE

Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yakoze impinduka zikomeye muri Guverinoma, asimbuza abarimo Minisitiri w’Ingabo Nosiviwe Mapisa-Nqakula.

Ni impinduka zakozwe mu gihe Afurika y’Epfo ihanganye n’ibibazo bikomeye birimo icyorezo cya COVID-19 gikomeje guhitana benshi mu gihugu, kuzahura ubukungu no gukumira ubugizi bwa nabi bwadutse nyuma y’ifungwa rya Jacob Zuma wahoze ari perezida.

Nosiviwe wari Minisitiri w’Ingabo yasimbujwe mu gihe abasirikare baheruka kwitabazwa mu guhosha iyo myigaragambyo imaze iminsi. Yasimbujwe Thandi Modise wahoze ayobora Inteko Ishinga amategeko.

Yakuweho nyuma y’uko yari amaze kubwira Inteko Ishinga amategeko ko yandikiye Perezida Ramaphosa amusaba kugabanya umubare w’abasirikare boherejwe mu guhangana n’ubugizi bwa nabi, ukava ku 25,000 ukaba 10,000.

Mu minsi ishize yumvikanye avuga ko Ingabo z’u Rwanda zitagombaga kugera mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique mbere yuko ingabo z’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Amajyepfo (SADC) zihagera.

Yavuze ko kuhagera mbere bitemeranyijweho n’abakuru b’ibihugu bigize SADC, kuko yasangaga Ingabo z’u Rwanda zigomba kugendera ku murongo wabo.

Ni mu gihe Leta y’u Rwanda yasobanuye ko izo ngabo zoherejwe muri Cabo Delgado hagendewe ku busabe bwa Leta ya Mozambique n’amasezerano menshi ibihugu byombi bifitanye, yasinywe mu 2018.

Ikindi ni uko ngo abayobozi n’ibihugu byagombaga kumenyeshwa iriya gahunda baganirijwe, ku buryo ibyavuzwe n’abayobozi bamwe byari ku giti cyabo, bitari mu izina rya za Leta.

Mu ntangiro z’ukwezi gushize nibwo u Rwanda rwatangiye kohereza abasirikare n’abapolisi bagera ku 1,000 mu ntara ya Cabo Delgado, bo gufasha kugarura umutekano wahungabanyijwe n’abarwanyi biyise al-Shabaab.

Muri ayo mavugurura yakozwe muri Guverinoma ku wa Kane kandi Minisitiri w’Ubuzima Zweli Mkhize yasimbujwe Joe Phaahla wari umwungirije. Mkhize yari amaze iminsi avugwa mu bijyanye na ruswa, aza kwegura.

Hasimbujwe kandi Minisitiri w’Imari Tito Mboweni, asimburwa na Enoch Godongwana. Mboweni yaherukaga gusaba Perezida Ramaphosa kumuha umwanya ntakomeze kuba muri guverinoma.

Ramaphosa yatangaje ko byari ngombwa ko hakorwa amavugurura, kugira ngo hazamurwe urwego rw’ubuyobozi mu guhangana n’ibibazo igihugu gifite.

Yanakoze impinduka mu buyobozi muri Minisiteri y’Umutekano w’igihugu no mu kigo gichinzwe umutekano w’igihugu mu biro by’umukuru w’igihugu.

Nosiviwe Mapisa-Nqakula wari Minisitiri w’Ingabo yakuweho

 

 

TAGGED:Cabo DelgadoCyril RamaphosafeaturedMozambiqueNosiviwe Mapisa-Nqakula
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RDF Yasatiriye Ibirindiro Bikuru By’Inyeshyamba Muri Cabo Delgado
Next Article RDF Yafashe Umujyi Wa Mocímboa da Praia Muri Mozambique
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu mahanga

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?