Perezida Salva Kiir wa Sudan y’Epfo yasheshe inteko ishinga amategeko, kugira ngo hatangire gukoreshwa uburyo bushya mu gushyiraho abadepite. Ni uburyo bwitezweho umusanzu mu guhosha intambara imaze imyaka itanu mu gihugu.
Biteganyijwe ko noneho aho gutorwa, abadepite bazajya bashyirwaho n’amashyaka bakomokamo. Ni icyemezo gihanzwe amaso na benshi nk’uko BBC yabitangaje.
Mu masezerano yashyizweho umukono mu myaka itatu ishize, hemejwe ko hafi kimwe cya kane cy’abadepite bazajya baturuka mu ishyaka rya Riek Machar, umaze igihe ahanganye na Perezida Kiir.
Biteganyijwe ko igice kinini cy’abadepite 550 bazaba baturuka mu ishyaka SPLM riri ku butegetsi.