Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yakiriye indahiro z’abaminisitiri bane bashya, aburira abayobozi babona acisha make bagashaka kubihuza n’uko afite intege nke.
Mu mpinduka zatangajwe ku Cyumweru, Perezida Samia yirukanye abaminisitiri batatu, agarura babiri bahozeho bakaza gukurwa muri Guverinoma, ku gihe cya John Pombe Magufuli.
Yakiriye indahiro z’abayobozi bashya kuri uyu wa 13 Nzeri, mu biro bye mu murwa mukuru Dodoma.
Barimo Minisitiri w’Ingabo Dr. Stergomena Tax, wasimbuye Elias Kwandikwa uheruka kwitaba Imana. Dr. Tax ni we mugore wa mbere muri Tanzania ubaye Minisitiri w’Ingabo.
Abandi barahiye ni January Makamba wabaye Minisitiri w’Ingufu, asimbuye Dr. Medard Kalemani. Makamba yaherukaga kwirukanwa muri Guverinoma mu 2019, azira ko yanenze Perezida Magufuli.
Undi winjiye muri Guverinoma ni Prof Makame Mbarawa wagizwe Minisitiri w’Imirimo ya Leta n’Ubwikorezi, asimbuye Dr. Leonard Chamuriho.
Hari kandi Dr Ashatu Kijaji wagizwe Minisitiri w’Itumanaho n’Ikoranabuhanga mu Isakazamakuru, asimbuye Dr. Faustine Ndugulile.
Uyu Dr Ndungulire yaherukaga mu Rwanda mu ruzinduko rwa Perezida Samia Suluhu, mu kwezi gushize.
Samia yanashyizeho intumwa nkuru ya Leta mushya, Dr Eliezer Feleshi, asimbuye Prof. Adelardus Kilangi uheruka kugirwa ambasaderi.
Perezida Samia yavuze ko mu mezi atandatu amaze ayobora igihugu, hari abayobozi bamwe mu nzego za leta bibeshye bagashaka guhuza kwicisha bugufi kwe no kuba ari umunyantege nke, batangira gukora ibyo bishakiye.
Nyamara ngo hari n’abandi bakoresheje uwo mwanya bakora cyane ngo bagaragaze ibyo bashoboye.
Ati “Nakoresheje amezi atandatu ya mbere mu biro niga. Mbere nari visi perezida, ariko muri icyo gihe ntabwo nabonye amahirwe yo kugera mu mikorere yo mo imbere, ubu ndayafite.”
Yavuze ko amaze kumenya neza uburyo akwiye gukoresha mu miyoborere ye, ku buryo yasanze hari byinshi bigomba guhinduka mu miyoborere ya za minisiteri.
Yahise akomoka ku ntekerezo ebyiri z’imiyoborere, imwe ishingiye ku kuyoboza inkoni cyangwa gushyira karoti imbere, ubundi abayoborwa bakagenda bayikurikiye.
Ati “Nahisemo uburyo bwanjye. Mu rugendo ruri imbere, Guverinoma izayoborwa hagendewe ku bikorwa bifatika aho kuba urusaku.”
Mu mavugurura ya Perezida Samia, ni ubwa mbere Tanzania igize Minisitiri w’Ingabo z’umugore.
Yavuze ko yabikoze agamije gukuraho ibyafashwe nka kirazira, ko uriya mwanya ugenewe abagabo gusa.
Ati “Inshingano za Minisitiri ntabwo ari ukwitwaza imbunda cyangwa imizinga, inshingano ze z’ibanze ni uguhuza ibikorwa no gucunga imiyoborere na gahunda za minisiteri.”
“Ntabwo ari iyo mpamvu gusa, ahubwo ubunararibonye afite uhereye ku mwanya yahozeho mu Umuryango w’Iterambere rya Afurika y’Amajyepfo (SADC), yumva neza ibibazo by’umutekano mu karere kacu.”
Dr. Tax w’imyaka 61 yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa SADC kuva muri Nzeri 2013 kugeza muri Kanama 2021.
Perezida Samia yavuze ko Dr. Tax azi neza ibikorwa by’Ingabo za Tanzania muri Mozambique no muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, imikorere yazo n’ibikorwa zishyize imbere.