Perezida Wa Centrafrique Ari Mu Rwanda

Faustin-Archange Touadéra uyobora Repubulika ya Centrafrique ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe na Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr. Vincent Biruta.

Umubano hagati ya Kigali na Bangui ushingiye ku bufatanye mu rwego rw’umutekano kuko u Rwanda rufite abasirikare n’abapolisi bakorana n’ Umuryango w’Abibumbye mu kubungabunga amahoro muri iki gihugu no kucyubakira urwego rw’umutekano.

Abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda barinda abayobozi bakuru na Centrafrique barimo na Perezida Touadéra.

Hagati aho, Perezida Archange Touadéra asuye u Rwanda mu gihe igihugu cye kitegura amatora y’Umukuru w’igihugu n’ay’Abadepite azaba tariki 28, Ukuboza, 2025.

Ni amatora rusange azanatorwamo abayobora Intara n’izindi nzego z’ibanze.

Faustin-Archange Touadéra arashaka Manda ya gatatu akaba ashaka kubikora nyuma y’uko inzitizi za Manda atagomba kurenza zakuweho binyuze muri kamarampaka yo guhindura Itegeko Nshinga yabaye mu mwaka wa 2023.

Abo bivugwa ko azaba ahanganye nabo muri ayo matora ni Anicet-Georges Dologuélé wigeze kuba Minisitiri w’Intebe na Henri-Marie Dondra nawe wagiye muri uwo mwanya.

Ababikurikirira hafi bavuga ko ibizava muri ayo matora n’uburyo bizakirwa bizagena uko ibintu bizagenda mu gihe kirekire kiri imbere muri iki gihugu kigeze kubamo ubwicanyi bushingiye ku moko, amadini na Politiki.

Hari hahanganye abitwaga Anti- Balaka (b’Abakristu) n’abitwaga Séleka( barimo Abayisilamu).

Ifoto: MINAFFET

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version