Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Wa Guinea-Bissau Yarokotse Umugambi Wo Kumuhirika
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Perezida Wa Guinea-Bissau Yarokotse Umugambi Wo Kumuhirika

admin
Last updated: 02 February 2022 8:16 am
admin
Share
SHARE

Perezida Umaro Cissoko Embaló uyobora Guinea-Bissau yatangaje ko benshi mu bashinzwe umutekano we bishwe kuri uyu wa Kabiri, mu mugambi waburijwemo wo gushaka guhirika ubutegetsi.

Yatangaje ko ubu ibintu byasubiye ku murongo nyuma “y’igikorwa cyaburijwemo cyari kigambiriye kwibasira demokarasi.”

Bijya gutangira, humvikanye amasasu ku nyubako ikoreramo guverinoma mu murwa mukuru Bissau, ubwo Perezida Embaló yari ayoboye inama idasanzwe y’abaminisitiri. Yari kumwe na Minisitiri w’Intebe Nuno Gomes Nabiam

Abantu bitwaje intwaro ziremereye ngo bagose inyubako bari bakoraniyemo, habaho kurasana gukomeye n’abashinzwe umutekano ku buryo benshi bishwe.

Ni igikorwa cyamaze amasaha agera muri atanu. Cyahise gihungabanya umujyi ku buryo abantu bari batangiye guhunga, amasoko arafunga kimwe n’izindi nyubako z ‘ubucuruzi zirimo amabanki.

Perezida Embaló yavuze ko icyo gitero “cyateguwe” gishobora kuba “gifitanye isano n’abantu bafite uruhare mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge”, ariko nta makuru yisumbyeho yatanze.

Gusa ntabwo biramenyekana abo bantu bitwaje intwaro abo aribo n’abari babayoboye. Ntabwo umubare w’abishwe nawo watangajwe.

Iki gihugu kimaze kubamo kudeta (coup d’état) icyenda guhera mu 1980.

Muri iki gihe bisa n’aho kudeta zirimo kwibasira abakuru b’ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba no hagati.

Mu myaka ibiri ishize, igisirikare kimaze gufata ubutegetsi mu bihugu bya Mali, Chad, Burkina Faso na Guinea, kimwe no muri Sudan.

Embaló yatsinze amatora ya Perezida mu 2019, atangira kuyobora igihugu muri Gashyantare 2020.

TAGGED:featuredGuinea-BissauUmaro Cissoko Embaló
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Aubameyang ‘Yasezeye’ Muri Arsenal
Next Article Abanyarwanda Umunani Bimuriwe Muri Niger Bashobora Kwisanga i Kigali
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?