Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Wa Mozambique N’Umugore We Banduye COVID
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Perezida Wa Mozambique N’Umugore We Banduye COVID

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 January 2022 8:29 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Mozambique's President Filipe Nyusi (L) and his wife Isaura arrive to attend The Queen's Dinner during The Commonwealth Heads of Government Meeting (CHOGM), at Buckingham Palace in London on April 19, 2018. - Britain's Queen Elizabeth II, accompanied by Britain's Prince Charles, Prince of Wales, will receive Commonwealth Heads of Government and their spouses in the Blue Drawing Room, where the evening commences with a drinks reception. The dinner will take place in the Picture Gallery where Her Majesty will give a speech. (Photo by Daniel LEAL / POOL / AFP) (Photo by DANIEL LEAL/POOL/AFP via Getty Images)
SHARE

Ibiro bya Perezida wa Mozambique byatangaje ko Perezida Filipe Nyusi n’umugore we Isaura Nyusi bombi banduye icyorezo COVID-19.

Byasohotse mu itangazo biriya biro byasohoye mu ijoro ryacyeye.

Icyakora Perezida Nyusi na madamu we nta bimenyetso bya COVID-19 bari kwerekana, ubu bakaba bishyize mu kato kugira ngo batagira undi banduza.

Itangazo ryo mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cya Mozambique bivuga ko Perezida Nyusi na Madamu we bahisemo kujya mu kato birinda ko bagira uruhare urwo ari rwo rwose mu kwanduza abaturage.

Ririya tangazo rivuga ko Perezida Nyusi ashobora kuba yaranduriye mu Nama nyinshi amaze iminsi ajyamo, zaba izo ku rwego rw’igihugu cye ndetse n’izo ku rwego mpuzamahanga.

Ni inama yitabiriye cyane cyane mu mpera z’umwaka wa 2021.

Inzego z’ubuzima muri kiriya gihugu zivuga ko abantu benshi banduye COVID-19 baganjemo abanduye ubwandu bwayo bushya buri hirya no hino ku isi bwiswe Omicron.

Umunyamakuru w’Ikinyamakuru cyo mu Bushinwa ukorera muri Mozambique kitwa China Daily avuga ko mu masaha 24 ashize, abantu 12 bahitanywe na kiriya cyorezo.

Kuva cyahaduka muri Mozambique kimaze kwica abantu 2,031.

TAGGED:featuredMozambiqueNyusiPerezida
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Hadutse Ubundi Bwoko Bwa COVID, Bwihunduranyije Inshuro 46
Next Article Perezida Ndayishimiye Yashyize Mu Kiruhuko Ba Jenerali 5 Na Ba Colonel 29
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?