Ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwatangaje ko Perezida Abbas uyobora Palestine atemerewe kuzaza muri Amerika mu Nama ya UN izaba muri Nzeri uyu mwaka.
Ubusanzwe uyu mugabo yitabiraga iriya nama akanahavugira ijambo nk’uko bikorwa n’abandi Bakuru b’ibihugu.
Palestine ni igihugu gifite ubwigenge bucagase gusa muri iki gihe iri gusabirwa kuba igihugu kigenga mu buryo bwuzuye nk’uko bimeze ku bihugu 193 bigize Umuryango w’Abibumbye.
Kuri uyu wa Gatanu Tariki 29, Kanama, 2025 nibwo Ibiro by’Umunyamabanga wa Leta muri Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Marco Rubio byatangaje ko nta muyobozi wo mu butegetsi bwa Palestine wemerewe kuzaza muri iriya nama kubera ko byaba ari uguha rugari abakora iterabwoba.
Mu itangazo ry’ibi Biro hari ahanditse hati: ” Biri mu nyungu z’umutekano wacu guhana ubuyobozi bwa Palestine bwanze gukurikiza ibyo bushinzwe byo kurwanya no gukumira iterabwoba”.
Amerika ya Trump ivuga ko igihe cyose Palestine izaba igikora ibyo gushyikira abakora iterabwoba, hari byinshi itazumvikanaho nayo.
Itangazo rya Amerika rivuga ko Palestine igomba guhagarika ibyo kurega Amerika na Israel ko bikora(ibyo bihugu) ibyaha by’intambara harimo na Jenoside bamwe, bafashijwe na Palestine, bashinja Israel.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Israel Gideon Saar yashimiye Trump n’abo bafatanya kuyobora, avuga ko ari intambwe nziza igaragaza ko Amerika ikomeje kuba inshuti magara ya Israel.
Ambasaderi wa Israel muri UN, Danny Danon nawe yavuze ko icyemezo nka kiriya cyagombye kwereka isi icyo kwanga gukorana n’ikibi bivuze.
Icyemezo cyo gukumira Palestine muri iriya nama kije nyuma y’uko Ubufaransa, Canada, Australia n’ibindi bihugu byari byaramaze kuvuga ko bizatangaza ko byemeje ko Palestine ari igihugu gifite ubwigenge bwuzuye, ikintu Amerika na Israel byamaganiye kure ndetse bizamura umwuka mubi cyanecyane hagati ya Yeruzalemu na Paris.