Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Wa Syria Yahunze Igihugu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Perezida Wa Syria Yahunze Igihugu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 December 2024 10:30 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubutasi bwa gisirikare butangaza ko umurwa mukuru wa Syria witwa Damascus wafashwe n’abarwanyi bari bamaze iminsi bawototera. Bivugwa ko Perezida wa Syriana Bashar Assad yafashe indege ahungira ahantu hataratangazwa.

Guhunga kwa Assad kubaye nyuma y’igihe gito mu Majyepfo y’igihugu cye hari abarwanyi bahagabye ibitero byarushijeho kongera ubukana kugeza ubwo binjiye mu Murwa mukuru, Damascus.

Hari abasirikare bakuru babwiye Ibiro Ntaramakuru byitwa Tass ko Perezida Assad yabonye ibintu bikomeye ahita yurizwa indege avanwa mu ngoro ye.

Icyakora amakuru ava mu Burusiya aremeza ko uyu mugabo n’umuryango we bahungiye muri iki gihugu.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Twabamenyesha ko umuhungu mukuru wa Assad aherutse kurangiza amasomo ya Kaminuza muri imwe muri Kaminuza zo mu Burusiya yitwa Moscow State University.

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Intebe wa Syria witwa Mohammed Ghazi al-Jalali yatangaje ko atazahunga igihugu cye, ahubwo ko azareba uko yaganira n’izo nyeshyamba zateye igihugu.

Ku rukuta rwe rwa Facebook yanditse ati: “ Igihugu cyacu gifite ubushobozi bwo kuba igihugu kizima, gishobora kugirana umubano mwiza n’ibindi. Byose bikazaterwa n’ubuyobozi abaturage ba Syria bazihitiramo. Twiteguye kuganira n’abo bantu bashaka ubutegetsi”.

Muhammad Ghazi Al-Jalali avuga ko we n’abandi bafatanyije mu butegetsi biteguye gukorana n’abo bantu, akemeza ko abo bantu ubwabo biyemeje ko nta muntu bazahohotera mu baturage ba Syria.

Ibyo avuga afite aho abihera kuko abihuriyeho n’umuyobozi w’abo barwanyi witwa Hayat Tahrir al-Sham Abu Muhammad al-Julani.

- Advertisement -

Uyu yavuze ko ubutegetsi bwa Minisitiri w’intebe wari usanzweho ari bwo buzakomeza gukora kugeza igihe hazabaho guhererekanya ubutegetsi mu buryo bukurikije amategeko.

Abafashe umurwa mukuru wa Syria bavuga ko biteguye gukorana na buri muturage w’iki gihugu aho ari hose ku isi.

Babasezeranyije ko ntawe bazihoreraho, ko bazakorana mu nyungu z’abanya Syria bose.

TAGGED:AssadfeaturedGuhungaIntambaraUburusiya
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gakenke: Imodoka Yaguye Mu Mugezi Abayirimo Barapfa
Next Article Malipangou Ashobora Kugezwa Mu Nkiko
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?