Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida wa Tanzania Agiye Gushyiraho Itsinda Rizatanga Inama Ku Kurwanya COVID-19
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Perezida wa Tanzania Agiye Gushyiraho Itsinda Rizatanga Inama Ku Kurwanya COVID-19

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 April 2021 8:32 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Samia Suluhu Hassan yatangaje ko ateganya gushyiraho itsinda rizatanga inama ku buryo bwo kurwanya COVID-19, guverinoma ikamenya uburyo bwo kwitwara aho gukomeza kugaragara nk’itita kuri iki cyorezo.

Ni ibitekerezo bitandukanye n’ibya Dr John Pombe Magufuli yasimbuye, wakomeje kuvuga ko muri Tanzania Imana yabarinze icyo cyorezo.

Yagize ati “Ku bijyanye na Covid-19, ndatekereza ko nkwiye gushyiraho akanama k’mpuguke kazabirebaho kinyamwuga maze kakagira inama Guverinoma, ntabwo twayima amaso cyangwa ngo tuyihakane cyangwa tuyemere hatabayeho ubushakashatsi.”

“Ntabwo twakwishyira ku ruhande nk’ikirwa ariko ntabwo twakwemera ibintu byose batuzaniye, ntabwo twakomeza gusoma ibijyanye na COVID-19 hirya no hino ku isi ngo twumve ko Tanzania yo nta kibazo na kimwe ifite, ntabwo byaba byumvikana.”

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Perezida Suluhu kuri kuri uyu wa Kabiri yavuze ko Tanzania ikeneye kugira aho ihagaze mu bijyanye n’iki cyorezo, kugira ngo ifate ibyemezo bishingiye ku makuru afatika.

Hashize hafi umwaka Tanzania idatangaza imibare ijyanye n’uko ubwandu bwa COVID-19 buhagaze mu gihugu, aho ikivuga ko abanduye ari 509.

Kuva Guverinoma y’icyo gihugu yavuga ko nta covid-19 ikiri mu gihugu, ubuyobozi bwagiye bugira inama abaturage ko ugize ikibazo yivura akoresheje imiti gakondo, harimo no kwiyuka.

Guverinoma ya Magufuli yari yanatangaje ko Tanzania itazagura inkingo za COVID-19.

TAGGED:featuredSamia Suluhu Hassan
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Moteri Y’Ubukungu Bw’Amerika Igiye Kongera Gukora
Next Article KWIBUKA 27: Nasigaye Njyenyine, Ndiga, Nzafasha Byibura Abantu 10…
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?