Mu kiganiro cyaranzwe ahanini no kwemezanya hagati ya Perezida wa Amerika n’uw’Ubushinwa ko ubucuruzi buhuriweho kandi bwubahanye ari bwo bwiza, Xi Jinping yabwiye Trump ko Ubushinwa bufite ubukungu bwagutse nk’inyanja ngari.
Xi yabwiye Trump ko ubwo bukungu buhagaze neza cyane ku buryo mu bihembwe bibiri by’uyu mwaka bwazamutseho 5.2% ndetse ibyo bwohereza hanze n’ibyo butumizayo byiyongeraho 4%.
Global Times yanditse ko Perezida w’Ubushinwa yavuze ko iterambere ry’igihugu cye ryagezweho biciye ku cyuya cy’abaturage, akemeza ko kugeza ubu nta kintu cyabukoma imbere.
Ati: “ Dufite icyizere n’ubushobozi ntagereranywa byo gukomeza kubiteza imbere kandi ibizatwitambika byose tuzabirenga.”
Gusa yibukije Donald Trump bari bahuriye muri Koreya y’Epfo ko gucuruzanya hagati ya Beijing na Washington ari ingenzi mu gutuma ubukungu bw’isi butajegajega.
Ati: “ Ubushinwa na Leta zunze ubumwe z’Amerika ni ibihugu by’inshuti bigomba gukorana. Ni ibintu amateka yatweretse ko bishoboka kandi bishyize mu gaciro.”
Yemeza ko nubwo hari igihe ibihugu byombi bitabona ibintu kimwe, ibyo ari ibintu bisanzwe ku bihugu bya mbere bikize ku isi.
Gusa avuga ko we( Xi Jinping) na Perezida Donald Trump ari ab’ingenzi mu gutuma umwuka wo guhangana mu by’ubukungu umaze iminsi hagati y’ibihugu byabo uhosha.
Mu nama yaguye y’Ishyaka ritegeka Ubushinwa iherutse guterana, ubuyobozi bwaryo bwatangarijemo icyerekezo gishya cy’imyaka itanu Ubushinwa bwihaye.
Perezida Xi ati: “ Mu myaka 70 ishize, twakoze ubutaruhuka, igisekuru ku kindi tugamije kugera aho tugeze ubu. Nta gahunda yo guhagarara kandi dufite ndetse nta n’umuntu duhanganye nawe ngo tumurushe. Icyo Ubushinwa bugambiriye ni ukuba igihugu kikemurira ibibazo byacyo byose kandi tugasangiza isi yose ibyo twagezeho ngo nayo itere intambwe.”
Twagiranye ibiganiro byiza cyane-Trump
Ubwo yari ari mu ndege ataha, Perezida Trump yabwiye abanyamakuru ko ibyo yaganiriye na Xi Jinping byari ikiganiro cyiza, avuga ko hari ibyemezo byinshi byagifatiwemo.
Trump mu ijwi ryumvikanisha ikizere yagize ati: “ Hari byinshi twemeranyijeho. Ni ibintu by’ingenzi byinshi twaganiriyeho.”
Bimwe mu byo avuga bemeranyije, harimo ko Ubushinwa bwemeye kugura soya nyinshi yera mu gihugu cye, bwemera kutongera gutuma muri Amerika hinjira ikiyobyabwenge bita fentanyl ndetse bumwemerera ko bugiye kuba bukuyeho ibyo kutohereza muri Amerika amabuye y’agaciro adasanzwe, aya akaba ari ingenzi mu gukora telefoni zigendanwa, imodoka z’amashanyarazi no mu nganda z’intwaro.
Politico yanditse ko Amerika nayo yasezeranyije Ubushinwa kugabanya imisoro yari yarabushyiriyeho ku bicuruzwa bwayohererezaga, ikava kuri 57% ikajya kuri 47%
Abasesengura iby’ikibazo cy’ubucuruzi hagati y’ibi bihugu byombi bavuga ko inama ya Trump na Xi ishobora gutuma imikorere y’amasoko mpuzamahanga y’imari isubira ku murongo.
Abashoramari bari bagize impagarara kubera ko buri gihe iyo Amerika n’Ubushinwa bitameranye neza mu bucuruzi, bituma amadovize cyanecyane amadolari ya Amerika atakaza agaciro bikagira ingaruka no ku yandi yose.
Perezida Donald Trump kandi yavuze ko ateganya kuzasura Ubushinwa nanone muri Mata, 2026 ndetse na mugenzi we Xi Jinping akazasura Amerika muri uwo mwaka.
Abakuru b’ibihugu byombi baherukaga guhura mu nama ya G20 yabereye Osaka mu Buyapani, hari muri Kamena, 2019, nabwo bakaba baraganiriye ku bibazo by’ubucuruzi ibihugu byabo byari bifitanye.
Muri uyu mwaka, iyi ntambara y’ubukungu yatumye Amerika ishyiriraho Ubushinwa imisoro igera ku 140% cyanecyane ku bikoresho by’ikoranabuhanga.
Mu kwihimura, Ubushinwa bwahise bushyiriraho umusoro ukomeye ibikomoka ku buhinzi bwavaga muri Amerika byiganjemo soya bikorogoshora abahinzi b’iki gihingwa.
Mu mezi arindwi ashize, abahinga soya bahombye bo muri Amerika bahombye agera kuri miliyari 2.4 z’amadolari ya Amerika ubaze guhera muri Mutarama kugeza muri Nyakanga, 2025.
Ni igihombo gikomeye kuko abo bahinzi bafite isoko rinini mu Bushinwa ku buryo mu mwaka wa 2022 bohereje yo soya ifite agaciro ka miliyari 18 z’amadolari ya Amerika.
Abanyamerika bahise bahomba angana na 50% by’ayo bakuraga yo.


