Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Pires Na Ray Bo Muri Arsenal Bati: “ Umurishyo W’Ingoma N’Ingagi Twabonye Byaradutangaje”
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Pires Na Ray Bo Muri Arsenal Bati: “ Umurishyo W’Ingoma N’Ingagi Twabonye Byaradutangaje”

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 February 2022 2:24 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abagabo babiri babaye ibyamamare muri Arsenal ubu bakaba baragiye mu kiruhuko ariko bagasiga baragaciye aribo Pires na Ray babwiye abafana b’iyi kipe ko mu minsi bamaze mu Rwanda basuye byinshi ariko umurishyo w’abakaraza ndetse n’ingagi zo mu Birunga byabatangaje cyane.

Muri rusange aba bagabo bavuze ko bishimiye ibyo babonye, yaba imisozi n’ibisiza,  ishyamba rya Nyungwe, Ibirunga n’ingagi zabyo ndetse n’ibindi bitatse u Rwanda.

Ariella Kageruka ushinzwe guteza imbere ubukerarugendo mu Kigo cy’igihugu cy’iterambere yavuze ko ubwo yumvaga uko abo bagabo bavuga ibyo babonye mu Rwanda yumvise aguwe neza kandi akishimira ko aba bashyitsi badatashye batishimiye uko bakiriwe.

Kageruka ati: “ Turashima aba bagabo babaye ibyamamare bakaza mu Rwanda kureba ibyiza bitatse iki gihugu kandi dushima ko Arsenal ikomeje gushyira mu bikorwa amasezerano ya Visit Rwanda twagiranye kandi kuba baje muri iki gihe twari tumaze igihe nta bantu badusura muri uru rwego rwa Visit Rwanda, birerekena ko ibintu biri gusubira mu buryo.”

Ariella Kageruka avuga ko ubukerarugendo bw’u Rwanda butagamije gusenya ibidukikije ahubwo icyo u Rwanda rushaka ari uko ibidukikije byungukira mu gusurwa  kandi n’abaturiye ibyanya bikomye bakabyungukiramo.

Ubwo aba bakinnyi bari binjiye bakiriwe mu mashyi menshi bari kumwe na Madamu Ariella Kageruka ushinzwe ushinzwe iterambere mu Rwanda.

Bari bafite ibipupe by’ingagi mu rwego rwo gukangurira abasura u Rwanda kuzajya bajya no gusura ingagi zo mu Birunga.

Mu ijambo rye,  Pires yavuze ko yasanze mu Rwanda hari abafana benshi ba Arsenal kandi yabwiwe ko abo yabonye ari abaje bahagarariye bagenzi babo bandi baba mu Rwanda.

Abafana ba Arsenal bishimiye guhura n’ibi byamamare

Pires avuga ko kubona ingagi ari ikintu cyabashimishije kandi ngo avuga  we n’umudamu we bishimiye ibyiza babonye mu Rwanda aho baciye hose.

TAGGED:ArsenalfeaturedKagerukaRwandaUbukerarugendo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanyabigwi Ba Arsenal Bagiye Kuganira N’Abafana Bayo Mu Rwanda
Next Article Hari Benshi Mu Rwanda Bajora Leta Kandi Ntibakurikiranwe-Umuvugizi Wa RIB
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?