Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente yabwiye abashinjacyaha bari bamaze kurahira indahiro yo kuzuzuza inshingano ko iyo ndahiro iremereye, ko bakwiye gukomeza kuzirikana ko guhemukira Repubulika y’u Rwanda ari ukwikwegera.
Ngirente avuga ko inshingano ya mbere y’abashinjacyaha ari ukudahemukira Repubulika y’u Rwanda.
Ikindi kandi ni ukubahiriza itegeko nshinga n’andi mategeko kugira ngo bakore akazi kabo neza.
Uburenganzira bwa muntu nabwo ni ingenzi kugira ngo abaturage bahabwe ubutabera nk’uko amategeko abigena.
Ati: “ Muri izo nshingano zose uko tuzivuze nimwongeraho gukorana umurava imirimo mushinzwe hanyuma no kudakoresha ububasha muhawe mu nyungu zanyu bwite”.
Yababwiye ko gukoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo ari ho haturuka ruswa ijya ivugwa mu bakora mu rwego rw’ubutabera.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yabwiye abashinjacyaha ko nibubahiriza inama yabagiriye, bizatuma bakora neza akazi k’ubushinjacyaha kandi ku nzego zako zose.
Izo ni urwego rw’igihugu, urwego rwisumbuye n’urwego rw’ibanze.
Ikigo gishinzwe kurwanya ruswa n’akarengane Transparency International –Rwanda gikunze gutangaza ko urwego rw’ubutabera ruri mu zikunze kuvugwamo ruswa.