Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yabwiye Abanyamerika n’abandi bashyitsi bitabiriye umusangiro wateguwe n’Inteko ishinga amategeko ya Amerika ko kwita ku bidukijije ari ingingo ikomeye mu iterambere ry’u Rwanda.
Muri uwo musangiro witabiriwe kandi na Perezida wa Mozambique Daniel Chapo, Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva yahavugiye ko amahoro n’amajyambere birambye bitagerwaho hahitawe k’ukurinda ibidukikije.
Avuga ko mu myaka 30 ishize, u Rwanda rwatangiye urugendo rushya rutabagaho rwo kwita abana b’ingagi amazina.
Byakozwe mu rwego rwo gukomeza kuzibungabunga kuko zari zigiye kuzima nk’uko Justin Nsengiyumva abyemeza, ubu zikaba zimaze kugera ku gihumbi.
Avuga kandi ko mu myaka 15 ishize, u Rwanda rwashyizeho uburyo bwo kurinda icyanya cy’Akagera aho inyamaswa z’ubwoko bwari bwarahacitse zahagaruwe.
Iyo Pariki ubu ituwe n’inyamaswa 12,000 kandi mbere ntizarengaga 5,000.
Mbere y’umwaka wa 2015, nta ntare yabaga muri iyi Pariki ndetse mu myaka yakurikiye n’inkura zaba izirabura n’iz’umweru zari zarahacitse zarahagaruwe.
Minisitiri w’Intebe yabwiye abari bamuteze amatwi ko kuzana izo nyamaswa mu ndege zivuye kure cyane bitari akazi koroshye, ashima ababigizemo uruhare bose.
Nsengiyumva avuga kandi ko abaturage baturiye izo Pariki bahabwa 10% by’amafaranga yose ava mu bukerarugendo buzikorerwamo.
Mu kiganiro yatangiye muri uriya musangiro ahagarariyemo Perezida Paul Kagame, Minisitiri w’Intebe yashimye umuhati wa Perezida Trump mu kugarura amahoro mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Ni amasezerano kandi arimo n’imikoranire mu by’ubukungu yiswe The Regional Economic Integration Framework akubiye mu yandi yaguye yitwa the Washington Peace Agreement.
Yasinywe hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Ishyirwa mu bikorwa ryayo rizagira akamaro no mu kurengera ibyanya bikomye bihuriweho n’ibihugu byombi.
Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva yashimye abateguye uwo musangiro, abizeza ko u Rwanda ruzakomeza kuba umufatanyabikorwa ukwiye kuri buri wese nawe ubikwiye.


