Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: PM Nsengiyumva Yabwiye Abanyamerika Icyo u Rwanda Rukora Ngo Rutere Imbere
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

PM Nsengiyumva Yabwiye Abanyamerika Icyo u Rwanda Rukora Ngo Rutere Imbere

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 October 2025 10:59 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yabwiye Abanyamerika n’abandi bashyitsi bitabiriye umusangiro wateguwe n’Inteko ishinga amategeko ya Amerika ko kwita ku bidukijije ari ingingo ikomeye mu iterambere ry’u Rwanda.

Muri uwo musangiro witabiriwe kandi na Perezida wa Mozambique Daniel Chapo, Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva yahavugiye ko amahoro n’amajyambere birambye bitagerwaho hahitawe k’ukurinda ibidukikije.

Avuga ko mu myaka 30 ishize, u Rwanda rwatangiye urugendo rushya rutabagaho rwo kwita abana b’ingagi amazina.

Byakozwe mu rwego rwo gukomeza kuzibungabunga kuko zari zigiye kuzima nk’uko Justin Nsengiyumva abyemeza, ubu zikaba zimaze kugera ku gihumbi.

Avuga kandi ko mu myaka 15 ishize, u Rwanda rwashyizeho uburyo bwo kurinda icyanya cy’Akagera aho inyamaswa z’ubwoko bwari bwarahacitse zahagaruwe.

Iyo Pariki ubu ituwe n’inyamaswa 12,000 kandi mbere ntizarengaga 5,000.

Mbere y’umwaka wa 2015, nta ntare yabaga muri iyi Pariki ndetse mu myaka yakurikiye n’inkura zaba izirabura n’iz’umweru zari zarahacitse zarahagaruwe.

Minisitiri w’Intebe yabwiye abari bamuteze amatwi ko kuzana izo nyamaswa mu ndege zivuye kure cyane bitari akazi koroshye, ashima ababigizemo uruhare bose.

Nsengiyumva avuga kandi ko abaturage baturiye izo Pariki bahabwa 10% by’amafaranga yose ava mu bukerarugendo buzikorerwamo.

Mu kiganiro yatangiye muri uriya musangiro ahagarariyemo Perezida Paul Kagame, Minisitiri w’Intebe yashimye umuhati wa Perezida Trump mu kugarura amahoro mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Ni amasezerano kandi arimo n’imikoranire mu by’ubukungu yiswe The Regional Economic Integration Framework akubiye mu yandi yaguye yitwa the Washington Peace Agreement.

Yasinywe hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ishyirwa mu bikorwa ryayo rizagira akamaro no mu kurengera ibyanya bikomye bihuriweho n’ibihugu byombi.

Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva yashimye abateguye uwo musangiro, abizeza ko u Rwanda ruzakomeza kuba umufatanyabikorwa ukwiye kuri buri wese nawe ubikwiye.

TAGGED:AmerikafeaturedIgihuguNsengiyumva
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article IBUKA Ivuga Ko Muri Huye Hamaze Kuboneka Imibiri 301 Mu Mezi Ane
Next Article Tanzania: Baratora Perezida N’Abadepite 
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuyobozi Mu Ngabo Za Jamaica Yasuye RDF Ikorera Muri Iki Gihugu

Gukosoza Amakosa Mu Irangamimerere Biracyari Ikibazo Ku Irangamuntu Koranabuhanga

Tekeniki Zifasha Inyoni Kuguruka Zigishije Abantu Gukora Indege

Intambara Ya Dipolomasi Hagati Ya Israel Na Afurika Y’Epfo Irafata Indi Ntera

DRC: Abantu 200 Bishwe N’Ikirombe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu mahanga

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuhuza Wa Afurika Yunze Ubumwe Mu Kibazo Cy’u Rwanda Na DRC Ari i Kigali

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?