Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Polisi Ikomeje Gufata Abajura
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Polisi Ikomeje Gufata Abajura

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 June 2025 10:56 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Abafashwe
SHARE

Ntituramenya niba ari ‘Operation’ yihariye Polisi y’u Rwanda yatangije mu Mujyi wa Kigali, gusa ikigaragara ni uko hari abantu benshi biganjemo urubyiruko iri guta muri yombi, ikemeza ko ari abajura.

Nk’ubu kuri uyu wa Kabiri tariki 17, Kamena, 2025 yafatiye mu Mirenge ya Ndera na Jali abantu 13 bategaga abaturage bakabambura ndetse ushatse kubarwanya bakamukoretsa.

Mu bafashwe, harimo n’abiba amatungo n’imyaka basarura mu mirima y’abaturage muri iyo Mirenge.

Mu gusobanura uko byagenze, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire avuga ko mu Murenge wa Ndera, mu Kagari ka Bwiza, Umudugudu wa Bucyemba n’uwa Akasemuromba hafatiwe abantu 10 bibaga amatungo n’imyaka ikiri mu mirima.

Mbere y’uko bafatwa, hari amakuru abaturage bari bahaye Polisi avuga kuri abo bantu babazengereje.

, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire.

Ikindi ni uko hari hashize igihe bashakishwa ariko batarafatwa kubera kwihisha.

Bafashwe nyuma yaho mu Cyumweru gishize muri uyu Murenge hari hafatiwe abandi bajura barindwi.

Mu Murenge wa Jali mu Kagari ka Buhiza, Umudugudu wa Akabande, naho hafatiwe abajura bibiri nyuma yo gutega umugore witwa Mukakabanda Béatha  w’imyaka 53 bamwambura telephone, abo bakaba bafashwe bafite inkoni n’ibyuma.

Kuwa Mbere muri uwo Murenge hafatiwe undi musore nawe wari wateze abaturage babiri arabambura aranabakomeretsa.

Kubafata bizakomeza…

Polisi yabwiye Taarifa Rwanda ko hari gahunda iboneye kandi itari hafi kurangira yo gufata abantu bose bakekwaho ubujura, haba mu Mujyi wa Kigali n’ahandi mu Rwanda.

Gahonzire avuga ko urwego akorera ruzahiga umujura cyangwa undi muntu wese ukora ibyaha, agasaba  abaturagekwirinda ibyaha cyane cyane ibyaha bihungabanya umutekano n’umudendezo by’abaturarwanda.

Ikindi basabwa ni ugukomeza gutanga amakuru ku bantu bose bakekwaho kuba abajura, no kujya batanga ibirego igihe bakorewe ibyaha kugira ngo bikurikiranwe.

TAGGED:AbajuraGasaboKigaliKubafataPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Impuguke Ya BNR Isobanura Akamaro Ko Gushora Mu Mpapuro Mpeshamwenda
Next Article DRC: Minisitiri W’Ubutabera Yeguye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?