Ubukangurambaga bwa Polisi y’u Rwanda mu gukoresha neza umuhanda burakangurira buri wese uwukoresha kuzirikana ko ari rusange kandi ko ari nyabagendwa bityo akorohera uwo awusanzemo.
Ni ubutumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wayo Assistant Commissioner of Police( ACP) Boniface Rutikanga.
Gerayo Amahoro ihabwa abakoresha umuhanda batandukanye barimo abanyamaguru, abatwara amagare, abamotari n’abashoferi.
Bose mu bihe bitandukanye bibutswa amakosa akunze guteza impanuka arimo umuvuduko ukabije, gutwara wanyoye ibisindisha, kudacana amatara yaba amurikira ikinyabiziga mu muhanda ndetse n’ay’imbere mu modoka ku binyabiziga bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga avuga ko abakoresha umuhanda bose bakwiye koroherana, buri wese akamenya ko awusangiye na mugenzi we.
Ati: “ Buri wese ukoresha umuhanda akwiye kumenya ko atawukoresha wenyine ahubwo ko uwusangiye n’abandi bityo hakabamo ubworoherane, utwaye ikinyabiziga kinini akubaha utwaye igito, ndetse n’abanyamaguru bagahabwa uburenganzira kuko ni bamwe mu bawukoresha gusa nabo ntibabangamire abatwaye ibinyabiziga.”
Avuga ko ubu bukangurambaga buzakomeza kugeza igihe abakoresha umuhanda bahinduye imyumvire kuko intego ya Polisi atari uguhana ahubwo igamije gukora igishoboka cyose kugira ngo irwanye impanuka zibera mu muhanda.
Yavuze ko n’ubwo kwigisha ari uguhozaho abantu badakwiye kumva ko ari ko bizahora kuko nyuma y’izo nyigisho abazagaragara mu makosa ayo ariyo yose yo kutubahiriza amategeko y’imikoreshereze y’umuhanda bazahanwa.
Ku ruhande rw’abatwara ibinyabiziga, na bo bemera ko hakiri abantu bakoresha umuhanda nabi bagakora amakosa ari na yo ntandaro y’impanuka.
Bagira inama bagenzi babo yo gufata iya mbere mu kurwanya impanuka binyuze mu kubahiriza amategeko y’umuhanda.
Abanyamagaru bo bavuga ko n’ubwo batiga amategeko y’umuhanda ariko ibyo basabwa byoroshye; bidasaba kubanza guca mu mashuri yigisha ayo mategeko.
Ngo bisaba kugira ubushishozi mu gihe umuntu ari mu muhanda by’umwihariko bageze ku nzira bambukiraho, bakanyura mu mirongo yabigenewe, bihuta ariko batiruka cyangwa ngo barangarire kuri telefone.