Mu Ugushyingo Polisi y’u Rwanda yatashye ibigo bitatu bishya bizafasha mu gusuzuma ibinyabiziga kugira ngo bikomeze akazi kabyo bitekanye. Kuri uyu wa Gatatu Polisi y’u Rwanda yasabye ababifite gutangira kwakira gahunda zo kubisuzumisha ku bigo bibegereye aho kuza i Kigali.
Polisi ijya kubaka biriya bigo, yari igamije kwigereza serivisi zo gusuzumisha ibinyabiziga abaturage aho kugira ngo bose bajye baza i Kigali.
Ibigo byafunguwe ni ikigo cy’i Musanze, icya i Huye n’icy’i Rwamagana.
Abafite ibinyabiziga bakomeje kwiyandikisha ku kigo cya contrôle technique cya Kigali…
N’ubwo hari ibigo bitatu byatashywe mu Ugushyingo kugira ngo bifashe abafite ibinyabiziga kubona aho babisuzumisha ha bugufi, Polisi ivuga ko imibare yerekana ko abenshi mu babifite bakomeje kwiyandikisha ku kigo kiri i Kigali kugira ngo kizabibasuzumire.
Ibi bituma baba benshi muri Kigali bityo bigatuma akazi kaba kenshi kandi bigatuma ba nyiri ibinyabiziga batinda guhabwa serivisi yihuse.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera avuga ko imibare yerekena ko hari n’abaturage bava mu Ntara n’Uturere twubatswemo biriya bigo bakaza kwiyandikisha i Kigali kugira ngo abe ari hose bazakoreshereza contrôle technique.
Kuri we biriya bakora ‘ntabwo ari ngombwa.’
Yagize ati: “ Turacyabona abantu bava mu bice byubatswemo biriya bigo bakaza gusuzumisha ibinyabiziga byabo i Kigali. Ibi dusanga bidakwiye kuko nta mpamvu yagombye gutuma uva mu Ntara ukaza i Kigali gukoresha serivisi wabonera hafi yawe. Ntibyumvikana ukuntu umuntu ava Nyagatare cyangwa i Kirehe agaca i Rwamagana akaza i Kigali aje kuhindakishiriza kugira ngo azahasuzumirishize ikinyabiziga! Bagombye guhinira bugufi.”
Kuva ibigo bishya bisuzuma imodoka byuzuye( hari taliki 20, Ugushyingo, 2020)kugeza ubu, ikigo cy’i Musanze cyasuzumye imodoka 103, Ikigo cya Huye gisuzuma imodoka 63 n’aho icy’i Rwamagana gisuzuma imodoka 50.
Buri kigo muri byo(Huye na Rwamagana) gifite ubushobozi bwo gusuzuma imodoka 200 ku munsi n’aho ikigo cy’i Kigali gifite ubushobozi bwa gusuzuma imodoka 500 ku munsi.
Polisi ivuga ko umuturage waba yari yarasabye gahunda yo gusuzumishiriza ikinyabiziga mu mujyi wa Kigali ariko akabona iriya taliki izatinda, ashobora gusuzumishiriza ku kigo kimwegereye hatitawe ku italiki yari yarahawe.
Abatuye i Kigali bashobora kwaka ibindi bisobanuro kuri : 0788311512
Ab’i Huye bakoresha : 0788382732
Ab’ i Musanze bakoresha : 0781753077
Ab’i Rwamagana bagakoresha : 0781753009
Taarifa Rwanda