Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Polisi Yafashe Abasore Babiri Bakekwaho Gukwirakwiza Amafaranga Y’Amiganano
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Polisi Yafashe Abasore Babiri Bakekwaho Gukwirakwiza Amafaranga Y’Amiganano

Last updated: 27 April 2021 8:53 am
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda yafatiye mu Karere ka Rulindo abasore babiri barimo uw’imyaka 27 n’uwa 25, bakekwaho gukwirakwiza amafaranga y’amiganano.

Bafatiwe mu Murenge wa Buyoga ku Cyumweru. Umuyobozi wa Polisi w’umusigire mu Karere ka Rulindo, CIP Viateur Gakara Munyurase, yavuze ko gufatwa kwabo byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage, habanza gufatwa umuntu umwe.

Ati “Yagiye mu iduka ry’umwe mu bacuruzi bacururiza mu isantere ya Muyanza agurayo ibintu by’amafaranga ibihumbi bitanu y’amiganano. Bwarakeye tariki ya 25 Mata asubirayo ajyanye nanone inoti ya bitanu.”

“Ku nshuro ya kabiri umucuruzi yitegereje inoti abona ni inyiganano, yibuka ko yari yaraye ahavuye nabwo yishyuye inoti y’ibihumbi bitanu. Yarayirebye na yo asanga ni inyiganano, niko guhita abimenyesha Polisi.”

CIP Munyurase yavuze ko bakimara guhabwa amakuru abapolisi bahise bafata uwo musore, bamubajije aho akura ayo mafaranga avuga uwayamuhaye.

Uwo musore wundi bamugezeho, yemera ko bamuzaniraga inoti ya 5000 Frw nzima akayibafotoreramo inoti nyinshi zihuje nimero, bakajya kuzikinana filimi, barangiza bakazitwika. Ariko ngo uwo musore we hari izo yagumanye ari nazo bamufatanye, yakwirakwizaga mu bacuruzi.

CIP Munyurase yashimiye umuturage wihutiye gutanga amakuru bariya bombi bagafatwa, asaba n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru mu gihe babonye uwigana amafaranga cyangwa uyakwirakwiza, n’undi wese ukora ibinyuranyije n’amategeko.

Aba bombi bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Buyoga, kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 269 ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya, wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi.

TAGGED:AmafarangafeaturedInotiPolisi y'u RwandaRulindo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Koperative ‘Ubumwe’ Yagaruriye Icyizere Impunzi Z’Abarundi N’Abaturiye Inkambi I Mahama
Next Article Umuntu Ubana N’Umunywi W’Itabi Arugarijwe!
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?