Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Polisi Yafashe Abibaga Abatuye Ikirwa Cya Nkombo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Polisi Yafashe Abibaga Abatuye Ikirwa Cya Nkombo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 December 2025 12:50 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ikirwa cya Nkombo kiri mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi. Ifoto: Gorilla Holidays.
SHARE

Hari abaturage batuye Ikirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi bavuga ko bizeye kuzarya iminsi mikuru nta mutima uhagaze nyuma y’uko hari abagabo batandatu bafashwe babibaga umusubizo.

Abo bagabo kandi barakuze kuko bafite hagati y’imyaka 40 n’imyaka 62 y’amavuko, bakavugwaho kwiba imyaka mu mirima, kwiba amatungo bayakuye mu biraro cyangwa bayazituye.

Polisi n’inzego bakorana bakoze umukwabo wafatiwemo abo bagabo, bafatiwe mu Tugari twa Kamagimbo, Rwenje na Bugarura muri Rusizi.

Abo bagabo bavugwaho kandi kwiba imitego abarobyi babaga bategesheje amafi, bagatega abaturage batashye bakabacucura telefoni, amafaranga n’ibindi.

Umwe muri abo baturage yabwiye bagenzi bacu ba Imvaho Nshya ko ubu ikizere bafite cy’uko bazarya neza iminsi mikuru ari cyose nyuma y’ifatwa ryabo bantu.

Bidakuya Jean ati: “Turashimira cyane ubuyobozi bw’Umurenge wacu n’Inzego z’umutekano ziwukoreramo. Zafashe abo bajura bari baratuzengereje. Hari n’abibaga ubwato bwa bagenzi babo bakajya kubugurisha muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo hakaba n’abajyaga mu kiyaga cya Kivu kwangiza utwana tw’amafi n’isambaza bakoresheje imitego itemewe ikozwe mu nzitiramibu. Ubu twizeye ko tuzarya neza iminsi mikuru, tukaryama tugasinzira.”

Abaturage bavuga ko bisaba ko umuntu arara aryamiye amajanja ngo nihagira igikoma atabare.

Ni muri u bwo buryo uwitwa Mapendo aherutse gutesha umwe muri bari baje kumwiba ihene mu kiraro cyayo, akemeza ko ubwo abo bafashwe wenda biri bukure abandi umutima bakaba babiretse bityo abantu bakaruhuka.

Ubujura nk’ubwo bukunze kugaragara mu gihe cy’iminsi mikuru kuko abantu baba bashaka kubona amafaranga yo kunywera no kuyishimishamo.

Ndagijimana Damien uyobora Umurenge wa Nkombo yavuze ko abafashwe bajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nkombo.

Asaba abaturage kuzirikana ko ubujura nta mwanya bufite mu mibereho y’Abanyarwanda ahubwo ko ikiruta ibyo byose ari ugukora bakiteza imbere.

Ati: “Si aba bonyine  kuko hari n’abandi dufata bakigishwa, abiyemeje guhinduka bagasubira mu ngo zabo bakadufasha gucunga umutekano, abadahindutse bagahanwa. Turashimira cyane abaturage kubera uruhare bagira mu gutanga amakuru y’abashaka kubacuza ibyo bavunikiye.”

Yavuze ko nk’ubuyobozi bazi ko mu bihe nk’ibi by’iminsi mikuru irangiza ikanatangira umwaka, hari ababa bashaka kurya ibyo batavunikiye, bashimishwa no kwiba ababiruhiye, gusa akavuga ko abo badashobora kubigeraho.

Nkombo ni umwe mu mirenge 18 igize Akarere ka Rusizi, ukaba utuwe n’abaturage 18,637.

Uyu murenge ugizwe n’ibirwa bibiri bituranye biri mu Kiyaga cya Kivu ku ruhande rw’Akarere ka Rusizi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo Damien Ndagijimana yabwiye Taarifa Rwanda ko gushakisha abakora ubujura ari umurimo uzahoraho mu rwego rwo gutuma abaturage ayoboye bakomeza gutekana.

TAGGED:AbajurafeaturedGitifuNkomboPolisiRusizi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amakipe Yaturutse Muri Sudan Ari Kwitwara Neza Muri Shampiyona Y’u Rwanda
Next Article Rwanda: Undi Mupolisi Yishwe N’Umuntu Wamugonze
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nyarugenge: Baheze Muri Rigoli Nyuma Yo Gushikuza Umukobwa iPhone

U Rwanda Mu Mboni Z’Umwanditsi Muri National Geographic

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?