Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Polisi Yafashe Abo Ikekaho Kwiba Telefoni Na Mudasobwa 
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Polisi Yafashe Abo Ikekaho Kwiba Telefoni Na Mudasobwa 

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 December 2025 1:13 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda yagaruje ibikoresho by’ikoranabuhanga byibwe nyuma yo gufata abantu umunani ibakekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura.

Ibyagarujwe ni telefone 29, mudasobwa ebyiri (2) na camera imwe yo mu bwoko bwa Canon, byafatiwe mu Mujyi wa Kigali n’i Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Ibi bikoresho byari byaribwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yavuze ko mu bafashwe harimo abakekwaho kwiba, gucuruza no guhindura nimero iranga ibikoresho by’ikoranabuhanga (IMEI) bagamije kuyobya uburari.

Ati: “Batandatu muri bo bafatiwe mu Karere ka Bugesera barimo batatu bakoraga ubucuruzi bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’abatekinisiye batatu byagaragaye ko bifashishwaga mu kubihindurira nimero ibiranga kugira ngo bidakurikiranwa, mu gihe abandi babiri bakurikiranyweho ubujura, bafatiwe mu Mujyi wa Kigali.”

ACP Rutikanga yihanangirije abishora mu bujura bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’uwo ari we wese ugerageza kubutiza umurindi.

Ati: “Turihanangiriza abishora mu bujura bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telefone, mudasobwa n’ibindi n’ababutiza umurindi bose barimo ababigura nabo usanga barashinze amasoko y’ibyibano ndetse n’abatekinisiye babafasha kubihindurira nimero yihariye ibiranga. Bose barahagurukiwe.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda asaba urubyiruko n’abandi kuvana amaboko mu mifuko bagakora.

Avuga kandi yaburiye n’undi wese ubitekereza guhindura imyumvire akura amaboko mu mifuka bagakora, yemeza kandi Polisi izahangana nabo ifatanyije n’izindi nzego z’ubuyobozi n’abaturage.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza ku byaha bakurikiranyweho, hakaba hakomeje gushakishwa ba nyir’ibikoresho byafashwe kugira ngo babisubizwe.

Amabwiriza Nº DGO/REG/005, agenga ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe, avuga ko mbere yo kugura ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe, ucuruza agomba kubanza kugenzura ko ubigurisha ari we nyirabyo wemewe n’amategeko.

Aya mabwiriza kandi ategeka ucuruza kugenzura neza ko ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe yifuza kugura byujuje ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge, akandika amakuru y’ingenzi ajyanye n’igikoresho cy’amashanyarazi cyangwa icy’ikoranabuhanga cyakoreshejwe aguze ndetse n’icyo yagurishije kimwe n’umwirondoro w’ugurisha.

Itegeko no.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 muri iryo tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

TAGGED:Rutikangatelefoniubujura
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abasora Neza Babishimiwe
Next Article Uburundi Buvuga Ko Nibiba Ngombwa Buzarwana N’u Rwanda 
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Mu Mboni Z’Umwanditsi Muri National Geographic

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Ambasaderi Busabizwa Asanga Ubutwari Atari Amagambo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?