Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Polisi Yafashe Itsinda Rikekwaho Gutema Abantu Rikanabambura
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Polisi Yafashe Itsinda Rikekwaho Gutema Abantu Rikanabambura

admin
Last updated: 14 April 2021 8:12 am
admin
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage, mu bihe bitandukanye hafashwe bamwe mu bakekwaho ubujura bwari bumaze iminsi buvugwa mu mirenge ya Shyogwe na Nyamabuye, mu Karere ka Muhanga.

Ku wa 10 Mata 2021 hafashwe umusore w’imyaka 33, ku wa 12 Mata 2021  hafatwa uw’imyaka 23 ndetse kuri uwo munsi hanafatwa undi wa 21 bakunze kwita Kihebe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepf SP Theobald Kanamugire yavuze ko mbere  y’uko aba batatu bafatwa, ku wa 1 Mata 2021 habanje gufatwa umusore w’imyaka 22, uyu dosiye ye yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Ni na we watanze amakuru avuga uko yakoranaga na bariya batatu.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ati ”Abaturage batanze ibirego bavuga ko hari abantu batazi babatega nijoro bafite imihoro n’inkota bakabambura amafaranga n’amatelefoni, byaba ngombwa bakakwambura ibyo wambaye nk’ikoti cyangwa inkweto. Ibyo bikorwa byaberaga mu mirenge wa Nyamabuye na Shyogwe. Twahise dutegura igikorwa cyo gufata abo bantu.”

SP Kanamugire yakomeje avuga ko tariki ya 31 Werurwe 2021 hari abajura bateze abantu babiri mu Murenge wa Shyogwe babatema byoroheje baranabambura.

Bukeye tariki ya 1 Mata hafashwe umwe waje kuvuga bamwe mu bagize itsinda yakoranaga naryo nyuma, nabo bagenda bafatwa.

Ati ”Amaze gufatwa yavuze ko bajyaga kwiba bitwaje imihoro n’inkota bagategera abantu mu nzira hagati ya saa mbiri z’ijoro na saa yine. Uwateraga amahane adashaka kubaha ibyo bamusabye ni we batemaga.”

“Nyuma bagenzi be batatu nabo barafashwe bemera ko bibaga muri iriya mirenge ya Shyogwe na Nyamabuye, bakaba bari babimazemo igihe kinini kuko bagendaga bahindura aho biba.”

- Advertisement -

Yavuze ko abaturage batatu bo mu Murenge wa Nyamabuye ari bo bari bamaze gutanga ibirego ko batezwe n’abajura bitwaje intwaro naho mu Murenge wa Shyogwe abantu babiri nibo batanze ibirego.

Gusa hari n’andi makuru yagendaga agera kuri Polisi avuga ko ubwo bujura buriho muri iriya mirenge yombi.

SP Kanamugire yashimiye abaturage batanze amakuru abasaba gukomeza ubwo bufatanye barwanya ibyaha. Yanakanguriye urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagakora bakirinda ibikorwa byose bibagusha mu byaha kuko bidateze kubahira.

Abafashwe uko ari batatu bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Nyamabuye kugira ngo hakorwe iperereza hamenyekane n’abandi baba bakorana.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 168 ivuga ko kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

Iyo ibikangisho byakoreshejwe ubujura byateye indwara cyangwa kubuza umuntu kugira icyo yikorera ku buryo budahoraho, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kirenze imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10.

Iyo kiboko cyangwa ibikangisho byateye indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma umuntu atagira icyo yikorera cyangwa byateye kubura burundu umwanya w’umubiri, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kirenze imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15.

Iyo kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe hatagamije kwica ariko bigatera urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

TAGGED:featuredMuhangaNyamabuyePolisi y'u RwandaSP Theobald Kanamugireubujura
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Fata Indyo Yubaka Umubiri
Next Article Gutanga Urukingo Rwa COVID-19 Rwa Johnson & Johnson Byabaye Bihagaritswe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?