Mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Musanze n’Akarere ka Gakenke haherutse gufatirwa abantu 21 Polisi ikurikiranyeho ubujura bushikuza abantu ibyabo.
Umukwabo wa simusiga Polisi iherutse gukorera muri utwo turere niwo abo bantu bafatiwemo nk’uko Umuvugizi w’uru rwego mu Ntara y’Amajyaruguru SP Mwiseneza yabitangaje.
Muri bo 15 ni abo mu Karere ka Musane bakekwaho gushikuza abantu amasakoshi, telefoni n’ibindi.
Polisi ivuga ko ubwo bujura babukoreraga mu Mirenge ya Muhoza, Cyuve na Musanze naho abandi batandatu bo bafatiwe mu Mirenge ya ya Nemba, Gakenke na Mataba muri Gakenke.
Abafashwe bakurikiranyweho kwiba ibikoresho byo mu rugo bisanzwe n’imyaka abaturage babaga bejeje bahunitse mu ngo zabo.
SP Jean Bosco Mwiseneza yagize ati: “Bafashwe ubu bari mu maboko ya Polisi. Abo mu Karere ka Gakenke bafungiwe kuri Polisi Station ya Gakenke, abo mu Karere ka Musanze bafungiwe kuri Polisi Station ya Muhoza. Iperereza rigamije kumenya uburyo ibyo byaha bakekwaho babikoragamo”.
Uyu mupolisi asaba abaturage gukomeza kuba maso, bakajya batungira agatoki abashinzwe umutekano kugira ngo abakekwaho ibyaha runaka bafatwe.
Abajura cyangwa abateganya kuba bo nabo bagiriwe inama yo kubizibukira kuko bitazabahira.
Mu mirenge itandukanye y’uturere twa Musanze, Gakenke n’utundi tugize Intara y’Amajyaruguru, abaturage bataka kwibwa n’abantu bitwikira ijoro.
Biba amatungo, ibiribwa, imyaka iri mu mirima n’amafaranga yo bayaciye urwaho.