Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Polisi Yasabwe Kuzakora Byose Umutekano Mu Minsi Mikuru Ugasagamba
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Polisi Yasabwe Kuzakora Byose Umutekano Mu Minsi Mikuru Ugasagamba

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 December 2023 6:48 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’umutekano mu gihugu Alfred Gasana yaraye asabye Polisi y’u Rwanda kuzakomeza kuba maso mu minsi mikuru irangiza umwaka, ikazaba mu mutekano usesuye.

Yabisabiye mu Nama nkuru ya Polisi y’u Rwanda yaraye iteraniye ku kicaro gikuru cy’uru rwego kiri ku Kacyiru.

Minisitiri Gasana mu ijambo rye yagarutse ku bikorwa bitandukanye byo kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka, avuga ko usanga birangwa n’ibirori bitandukanye birimo  ibitaramo by’abahanzi, amasengesho y’amadini n’ibindi.

Yabwiye abayobozi ba Polisi n’abapolisi muri rusange kuzakomeza kuba maso kugira ngo hatagira umuturage uhungabana, byose bikazaba mu mutekano usesuye.

Yagarutse ku ruhare rwa Polisi mu kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo, avuga ko bigerwaho igihe hasuzumwe imbogamizi zigaragara mu kazi ka buri munsi zigashakirwa ibisubizo.

Gasana yashimiye Polisi y’u Rwanda ku mbaraga ishyira mu gucunga umutekano n’ibikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, hibandwa ku guhangana n’ibitera guhungabana  k’umutekano.

Yashimye abapolisi bitwara neza mu kazi, bakarangwa n’ikinyabupfura ariko anenga abagaragaje imyitwarire mibi yatumye hari n’abirukanwa.

Muri iyi nama yahuje ubuyobozi bukuru bwa Polisi Minisitiri ufite uru rwego mu nshingano ze yashimye umurava abapolisi bagaragaje mu mwaka wa 2023 binyuze mu kurinda umutekano mu muhanda, mu mazi, gutabara ahabaye ibyago birimo n’inkongi n’ibindi.

Uyu murava kandi yabasabye kuzawurambana

Minisitiri w’umutekano mu gihugu Alfred Gasana

Ati: “Abapolisi bagaragaye hirya no hino mu bikorwa by’ubutabazi bitandukanye nk’ibiza, inkongi z’umuriro, impanuka zo mu muhanda n’ibindi. Ubuyobozi bw’Igihugu cyacu buzakomeza gufasha Polisi y’u Rwanda mu buryo bwose bushoboka kugira ngo mukomeze kuzuza izo nshingano zanyu neza, ku bufatanye n’izindi nzego ndetse n’abaturage muri rusange.”

Yasezeranyije uru rwego ko Guverinoma izakomeza kurushakira imbaraga kugira ngo rukomeze kurinda Abanyarwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye yibukije abo ashinzwe ko  indangagaciro indangagaciro zibaranga zikubiyemo  gukunda akazi, disipuline n’ubunyamwuga.

IGP Felix Namuhoranye

IGP Namuhoranye yongeye kubaburira ko Polisi itazihanganira ruswa kandi asaba buri wese guha umuturage serivisi nziza  no gukorana bya hafi n’abaturage mu bikorwa byo gucunga umutekano na gahunda zigamije iterambere.

Inama Nkuru ya Polisi ihuza abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda ku rwego rw’igihugu, abayobora amashami atandukanye ya Polisi, abayobora amashuri ya Polisi y’u Rwanda, abayobora Polisi y’u Rwanda ku rwego rw’Intara, Umujyi wa Kigali no ku rwego rw’uturere.

Buri gihe uko yateranye igomba kuba iyobowe na Minisitiri ufite Polisi mu nshingano ze, ubu akaba ari Gasana Alfred.

Iyi nama yitabirwa n’abayobozi bakuru ba Polisi guhera ku rwego rw’igihugu kugeza ku rwego rw’Akarere
Abayobozi bakuru ba Polisi bicaye imbere
Ubanza ibumoso yitwa ACP Sakindi Oscar ashinzwe ikoranabuhanga muri Polisi y’u Rwanda
TAGGED:featuredGasanaNamuhoranyePolisiRwandaUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inteko Y’Ubwongereza Yashyigikiye Ibyo Kohereza Abimukira Mu Rwanda
Next Article Unity Club Yongeye Gusabana N’Impinganzima
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?