Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Polisi Yatahuye Itsinda Rifasha Mu Kwinjiza Caguwa Ya Magendu Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Polisi Yatahuye Itsinda Rifasha Mu Kwinjiza Caguwa Ya Magendu Mu Rwanda

Last updated: 07 March 2021 9:30 am
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda yasabye abacuruza magendu ya caguwa kubihagarika kuko yatahuye uburyo bakoresha kugira ngo yinjira mu Rwanda, abayicuruza bakaba bakomeje gufatwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yabitangaje nyuma y’uko ku wa Gatanu ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya  magendu n’irishinzwe kurwanya abanyereza imisoro, bafashe abantu bane bafite amabalo 20 y’imyenda ya caguwa ya magendu.

CP Kabera yakanguririye abantu gucika ku bucuruzi bwa magendu kuko bunyuranyije n’amategeko, ko amayeri bakoresha amaze kumenyekana ndetse n’ikipe ibafasha kwinjiza mu Rwanda magendu yamenyekanye.

Ati “Bamwe mu bantu bazana magendu bayikuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bafiteyo umuntu w’umunyarwanda uzana iyo myenda ya caguwa akayambukana mu mazi mu kiyaga cya Kivu anyuze mu kirwa cy’Idjwi  akayigeza mu Karere ka Rusizi. Iyo myenda iyo imaze kugezwa mu Karere ka Rusizi bayishyira mu modoka noneho hejuru yayo  bakarenzaho imifuka irimo imbuto z’imyembe, hari n’ubwo basorera imyenda mikeya  bakayivanga n’itasoze.”

Mu bafashwe ku wa Gatanu bafite magendu, habanje gufatwa babiri barimo gupakurura amabalo 8 mu isoko rya Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, haza no gufatwa abandi babiri bafatanywe amabalo 12.

CP Kabera yavuze ko bariya bantu bafashwe mu masaha atandukanye, ariko bafatwa umunsi umwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Ubusanzwe ibalo y’imyenda ipima ibilo 45, ariko bariya bo ibalo imwe yapimaga ibilo 90.

Harimo uwo abapolisi bafashe arimo kubaganiriza uko abaha ruswa ngo imyenda ye irekurwe.

CP Kabera yashimiye abaturage barimo gukorana na Polisi mu kurwanya ibyaha, abasaba gukomeza gutanga amakuru kuko biri mu rwego rwo kwiyubakira igihugu, cyane ko abacuruza caguwa ya magendu baba banyereza imisoro.

Imyenda yafashwe ndetse n’abayifatanwe byajyanwe ku ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu kugira ngo bakorerwe amadosiye.

Itegeko ry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, mu ngingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Iyo hari imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu na yo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana na $5000.

Mu gukomeza kurwanya magendu, mu mpera z’ukwezi gushize abapolisi bakorera mu Karere ka Nyanza bafashe abantu babiri bafite magendu y’ibitenge 465, ikarito irimo  litiro 5 za divayi n’ibizingo 25 by’insinga z’amashanyarazi.

TAGGED:PolisiRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abakobwa 20 Bageze Mu Cyiciro Cya Nyuma Cya Miss Rwanda 2021
Next Article Kenya Yakumiriye Ibigori Byatumizwaga Muri Tanzania Na Uganda
1 Comment
  • Kidamage says:
    07 March 2021 at 4:43 pm

    Ese ubundi buriya caguwa izacika?

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rayon Yahagaritse Umutoza Mukuru Bari Bamaze Iminsi Muri Rwaserera

Kagame Yaganiriye N’Abayobora Ikigo Nyafurika Cy’Imiti

Nick Ngendahayo Ari Gutegura Igitaramo Kirangiza Umwaka Kizabera I Kigali 

Perezida Wa Madagascar Yuhunze Igihugu 

Netanyahu Ati: ‘Abanzi Bacu Bamenye Ko Tutujya Twibagirwa’

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

U Rwanda Rugiye Kubaka Icyanya Cy’Inganda Kizatunganya Impu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Abakozi Ba RBC Bafunzwe Bazira Ruswa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

RDF na Polisi Bari Guha Abatuye Sudani Y’Epfo Uburyo Bwo Kwirinda Malaria

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?