Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda Assistant Commissioner of Police ( ACP) Boniface Rutikanga avuga ko imibare uru rwego rwakusanyije ku byaha byakozwe ku Bunani igaragaza ko byagabanutse muri rusange ureranyije n’umwaka wabanje.
Avuga ko ibyaha byakozwe mu Rwanda ku Bunani byiganje mu Ntara y’Uburasirazuba aho mu Karere ka Nyagatare habonetse umurambo w’umugabo wagonzwe n’imodoka irangije iragenda ubu ikaba igishakishwa.
Mu Karere ka Rwamagana n’aho abantu barasangiye bamaze guhaga bararwana, umwe mu bakubiswe ageze iwe ararwara arapfa.
Muri Musanze naho habaye impanuka yahitanye umuntu umwe, ubwo yari arimo akura umusinzi mu muhanda imodoka iraza irabagonga, uwakuraga mugenzi we mu muhanda arakomereka uwasinze arahagwa.
Uwabagonze yahise ava mu modoka ariruka, imodoka irafatwa nyirayo ubwo twandikaga iyi nkuru Polisi yavugaga ko agishakishwa.
Umuvugizi wa Polisi ACP Boniface Rutikanga yabwiye RBA ko ibyo byaha byahitanye abantu byatewe n’ubusinzi.
Asaba Abanyarwanda kwirinda kunywa cyane kuko bigira ingaruka ziremereye zirimo gupfa, kwica cyangwa gukomereka nk’uko ingero z’ibyabaye ku Bunani zibyerekana.
Imibare itangwa na Polisi ivuga ko mu Rwanda hose hagaragaye ibyaha 15 byo gukubita no gukomeretsa.
Ibindi byaha byagaragaye ni ibyo kwiba telefoni, kwiba imyaka no kwiba amatungo kandi byagaragaye haba mu cyaro no mu Mujyi wa Kigali.
Muri rusange, Polisi ivuga ko abantu bitwaye neza, bikaba byaratewe ahanani n’ ubukangurambaga bwa ‘Tunywe Less’ n’ubundi bukangurambaga bwo kwirinda ibyaha, bwose bukaba bwaragize uruhare mu myitwarire myiza yaranze Abanyarwanda muri rusange kuri ubu Bunani.