Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Polisi Yatangaje Uko Abanyarwanda Bitwaye Ku Bunani
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Polisi Yatangaje Uko Abanyarwanda Bitwaye Ku Bunani

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 January 2024 7:15 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda Assistant Commissioner of Police ( ACP) Boniface Rutikanga avuga ko imibare uru rwego rwakusanyije ku byaha byakozwe ku Bunani igaragaza ko byagabanutse muri rusange ureranyije n’umwaka wabanje.

Avuga ko ibyaha byakozwe mu Rwanda ku Bunani byiganje mu Ntara y’Uburasirazuba aho mu Karere ka Nyagatare habonetse umurambo w’umugabo wagonzwe n’imodoka irangije iragenda ubu ikaba igishakishwa.

Mu Karere ka Rwamagana n’aho abantu barasangiye bamaze guhaga bararwana, umwe mu bakubiswe ageze iwe ararwara arapfa.

Muri Musanze naho habaye impanuka yahitanye umuntu umwe, ubwo yari arimo akura umusinzi mu muhanda imodoka iraza irabagonga, uwakuraga mugenzi we mu muhanda arakomereka  uwasinze arahagwa.

Muri Rwamagana no muri Musanze niho hakorewe ibyaha byinshi ku Bunani bwa 2024.

Uwabagonze yahise ava mu modoka ariruka, imodoka irafatwa nyirayo ubwo twandikaga iyi nkuru Polisi yavugaga ko agishakishwa.

Umuvugizi wa Polisi ACP Boniface Rutikanga yabwiye RBA  ko ibyo byaha byahitanye abantu byatewe n’ubusinzi.

Asaba Abanyarwanda kwirinda kunywa cyane kuko bigira ingaruka ziremereye zirimo gupfa, kwica cyangwa gukomereka nk’uko ingero z’ibyabaye ku Bunani zibyerekana.

Imibare itangwa na Polisi ivuga ko mu Rwanda hose hagaragaye ibyaha 15 byo gukubita no gukomeretsa.

Ibindi byaha byagaragaye ni ibyo kwiba telefoni, kwiba imyaka no kwiba amatungo kandi byagaragaye haba mu cyaro no mu Mujyi wa Kigali.

Muri rusange, Polisi ivuga ko abantu bitwaye neza, bikaba byaratewe ahanani n’ ubukangurambaga bwa ‘Tunywe Less’ n’ubundi bukangurambaga bwo kwirinda ibyaha, bwose bukaba bwaragize uruhare mu myitwarire myiza yaranze Abanyarwanda muri rusange kuri ubu Bunani.

TAGGED:AmatungoBurasirazubafeaturedImpanukaPolisiRutikangaUbukangurambaga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Tanzania: Bishe Abana Barindwi Babaziza Kubiba Inkoko
Next Article Kagame Yongeye Kwizeza Abanyarwanda Umutekano ‘Uko Bizagenda Kose’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abanyarwanda Banywa Ikawa Ni 5%-NAEB

Tuzakomeza Gukorana N’u Rwanda No Mu Guhanga Udushya-Amb Wa Israel

Rwanda: 34% By’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Nibo Bateganyirizwa N’Abakoresha

Abatahutse Bava DRC Batangajwe N’Uko Basanze U Rwanda Rusa

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

You Might Also Like

Mu Rwanda

Nyanza: Nyiri Akabari Akurikiranyweho Guta Umukecuru Mu Bwiherero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Uburayi Burasaba Abo Mu Burasirazuba Koroshya Ngo Ubutabazi Bugere Ku Mbabare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibidukikije

Rutsiro: Imbwa Z’Ibihomora Zugarije Pariki Ya Gishwati-Mukura N’Abayituriye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?