Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Polisi Yatangaje Uko Abanyarwanda Bitwaye Ku Bunani
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Polisi Yatangaje Uko Abanyarwanda Bitwaye Ku Bunani

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 January 2024 7:15 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda Assistant Commissioner of Police ( ACP) Boniface Rutikanga avuga ko imibare uru rwego rwakusanyije ku byaha byakozwe ku Bunani igaragaza ko byagabanutse muri rusange ureranyije n’umwaka wabanje.

Avuga ko ibyaha byakozwe mu Rwanda ku Bunani byiganje mu Ntara y’Uburasirazuba aho mu Karere ka Nyagatare habonetse umurambo w’umugabo wagonzwe n’imodoka irangije iragenda ubu ikaba igishakishwa.

Mu Karere ka Rwamagana n’aho abantu barasangiye bamaze guhaga bararwana, umwe mu bakubiswe ageze iwe ararwara arapfa.

Muri Musanze naho habaye impanuka yahitanye umuntu umwe, ubwo yari arimo akura umusinzi mu muhanda imodoka iraza irabagonga, uwakuraga mugenzi we mu muhanda arakomereka  uwasinze arahagwa.

Muri Rwamagana no muri Musanze niho hakorewe ibyaha byinshi ku Bunani bwa 2024.

Uwabagonze yahise ava mu modoka ariruka, imodoka irafatwa nyirayo ubwo twandikaga iyi nkuru Polisi yavugaga ko agishakishwa.

Umuvugizi wa Polisi ACP Boniface Rutikanga yabwiye RBA  ko ibyo byaha byahitanye abantu byatewe n’ubusinzi.

Asaba Abanyarwanda kwirinda kunywa cyane kuko bigira ingaruka ziremereye zirimo gupfa, kwica cyangwa gukomereka nk’uko ingero z’ibyabaye ku Bunani zibyerekana.

Imibare itangwa na Polisi ivuga ko mu Rwanda hose hagaragaye ibyaha 15 byo gukubita no gukomeretsa.

Ibindi byaha byagaragaye ni ibyo kwiba telefoni, kwiba imyaka no kwiba amatungo kandi byagaragaye haba mu cyaro no mu Mujyi wa Kigali.

Muri rusange, Polisi ivuga ko abantu bitwaye neza, bikaba byaratewe ahanani n’ ubukangurambaga bwa ‘Tunywe Less’ n’ubundi bukangurambaga bwo kwirinda ibyaha, bwose bukaba bwaragize uruhare mu myitwarire myiza yaranze Abanyarwanda muri rusange kuri ubu Bunani.

TAGGED:AmatungoBurasirazubafeaturedImpanukaPolisiRutikangaUbukangurambaga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Tanzania: Bishe Abana Barindwi Babaziza Kubiba Inkoko
Next Article Kagame Yongeye Kwizeza Abanyarwanda Umutekano ‘Uko Bizagenda Kose’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Ikigega Cya Lisansi Cyakongotse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Ambasaderi Busabizwa Asanga Ubutwari Atari Amagambo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?