Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Polisi Yihanangirije Abahohotera Abaturage Muri Guma Mu Rugo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Polisi Yihanangirije Abahohotera Abaturage Muri Guma Mu Rugo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 July 2021 8:37 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma y’inkuru y’uko hari abo mu irondo ry’umwuga mu Murenge wa Kigali Akarere ka Nyarugenge bafashwe amashusho bakubitira umuturage mu muhanda, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera yihanangirije abahohotera abaturage, avuga ko Polisi n’izindi nzego bagiye gukurikirana abakoze.

CP Kabera yunze mu rya Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu JMV Gatabazi avuga ko bidakwiye ko inzego zaba iz’umutekano cyangwa iz’ubuyobozi bw’ibanze zihohotera abaturage haba muri ibi bihe bya Guma mu rugo no mu bihe bisanzwe.

Ati: “ Polisi ntishyigikiye na gato abayobozi cyangwa abakora irondo ry’umwuga bahohotera abaturage. Ntago byemewe na gato.”

Avuga ko Polisi izakorana n’izindi nzego abagaragaye muri kiriya gikorwa bagafatwa kuko bahemukiye umuturage.

Muri Guma ya mbere yabaye mu mpera za Werurwe zishyira Mata, 2020 hari abapolisi bagaragaye bahohorera abaturage mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

Mu minsi ishize nabwo hari abapolisi bakorera mu Karere ka Musanze bafashwe amashusho bahohotera umuturage.

Mu nkuru yatambutse muri kimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda, Umuvugizi wa Polisi CP Kabera yamaganye iriya myitwarire ndetse avuga ko ababikoze bakurikiranywe mu nzego za Polisi zishinzwe imyitwarire iboneye.

Photo@KT Press

TAGGED:featuredKaberaPolisiRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ab’Irondo Ry’Umwuga Muri Nyarugenge Bakubitiye Umuturage Mu Muhanda
Next Article Maneko Mukuru Muri Israel Aravugwaho Kumenera Umugore Amabanga Y’Igihugu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Abanywera Urumogi Muri Gereza Baburiwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzima

General Kabandana Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?